Ikinyamakuru rugali.com gikorera RNC,batesheje agaciro isesengura rya Dr.Professor Charles Kambanda!!!

      Ikinyoma cya rugali.com
Cya CYOGAJURU ni BARINGA ahubwo n’ubujura burenze kamere!
Leta ya Kagame yongeye gufatirwa mu cyuho ibeshya abanyarwanda n’amahanga ikaba yiyambitse ubusa, muti gute?

Cya CYOGAJURU (Satellite) bavuze ko bohereje mu kirere n’ibinyoma. Ahubwo bafashe ifoto y’icyogajuru abarusi bohereje 2011 barayihindura bakoresheje software yitwa photoshop!
Hari abantu benshi bahise bibaza ukuntu igihugu nku Rwanda gifite abantu 500,000 bakoresha interinteti bakwishora mu mushinga uhenze ariko wagirira akamaro gake abaturage! Iki kinyoma cyavumbuwe n’impirimbanyi ya demokarasi Suruga Titus ukomoka muri Uganda wibera iburayi.
Seruga Titus aremeza ko Kagame n’agatsiko bacuze iki kinyoma mu rwego rwo kwiba amafaranga ava mu misoro yacu none akaba yiyemeje ndetse akanasaba bagenzi be gufasha abanyarwanda kubaza no gukurikirana ubu bujura bwo mu rwego rwo hejuru!
Seruga Titus yasetse cyane abacurabwenge b’ibinyoma ba Kagame ababwira ko niba babishaka yabigisha ku buntu uburyo batekinika inkuru nkiyo bakoze ku cyogajuru!
Namwe muri bwirebere amafoto hasi yerekana neza uburyo leta ya Kagame yiba umutungo wacu ikoresheje itekinika.
Ubu Kagame yarangije kubwira BNR ngo nisohore amafaranga hagati aho bahitisha muri za Vuvuzela zabo igihe.com n’ibindi binyamakuru ko u Rwanda rwohereje icyogajuru mu kirere! Barabeshya ariko aya y’icyogajuru ntabwo bazayarya tu!
Isesengura rya Prof Charles Kambanda ku cyogajuru Kagame yitirira ubutegetsi bwe
Icyo Prof Charles Kambanda asobanura ku cyogajuru P.Kagame yitirira ubutegetsi bwe
Mulindahabi Jean-Claude
Published on Feb 27, 2019
Hashize iminsi abategetsi b’u Rwanda bavuga ko bagiye gushyira mu bikorwa umushinga wo kohereza icyogajuru mu kirere. Bitewe ni uko ari igikorwa gihenze cyane, abantu bibajije niba bishoboka. Ejo kuwa gatatu aba bategetsi batangaje ko uwo mushinga wagezweho kuva aho OneWeb yohereje icyigajuru cyayo mu kirere. Igikorwa cyabereye muri Guyane y’aabafaransa kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gashyantare 2019, ahagana mu masaa 23h30.
Prof Dr Charles Kambanda yaganiriye na Jean-Paul Turayishimye kuri icyo gikorwa, amwereka ko ibyo abategetsi b’u Rwanda babwiye abanyarwanda havanzemo ibinyoma no kubakinga ukuri. Nk’uko mushobora kubyumva muri iki kiganiro, Prof Kambanda aravuga ko P.Kagame yagujije amafaranga ishyano ryose, agura imigabane ihwanye na 2%, muri iriya gahunda yo kohereza icyogajuru, (ni menshi ku gihugu nk’u Rwanda gifite ibindi nyihutirwa kurushaho, cyakora ni make urebye ingengo y’iamri igenda ku gikorwa nka kiriya). Uretse n’ako kayabo bizasaba n’andi mafaranga menshi ajyanye n’ibindi bisabwa ku mushinga nk’uyu. Hejuru y’uko 2% by’umugabane adatanga umwanya ufata ibyemezo mu mushinga wa kiriya kigero.
Icyogajuru cy’ikigo OneWeb cyaraye cyoherejwe mu kirere, kizafasha mu gusakaza internet hirya no hino ku isi kugira ngo n’ibihugu bikennye cyane bizaboneraho. Muri ibyo bihugu, harimo n’u Rwanda, aho agace ko ku Nkombo kari mu duce turi muri uwo mushinga. Hagati aho hari abibaza niba hatari ibibazo bikomeye by’imibereho byakabaye bikemurwa ku Nkombo, mbere yo kubabwira ko bagiye guhabwa internet. Koko rero mu minsi ishize abaturage bo ku Nkombe bivugiraga ko abana babo baretse ishuri bitewe n’ikibazo cy’inzara. Abo bibaza batyo bagira bati: “ese kariya kayabo ntikari gushorwa mu bikorwa byihutirwa, bivana abaturage mu bukene, ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, noneho iby’icyogajuru bikazaza mu myaka iri imbere, abanyaranda bamaze kurenga icyiciro cy’ibanze ry’ubuzima.
Skip to toolbar