Ubutasi bw’Amerika, CIA, ‘bwegetse iyicwa’ ry’umunyamakuru Khashoggi ku gikomangoma Mohammed bin Salman

Igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite yahakanye ko nta na kimwe yari azi ku mugambi wo kwica umunyamakuru Jamal Khashoggi.

Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rw’ubutasi bwo hanze y’iki gihugu, CIA, rwemeza ko igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabie Saoudite ari we wategetse iyicwa ry’umunyamkuru Jamal Khashoggi.

Abakorana bya hafi n’uru rwego rw’ubutasi rwa CIA bavuze ko rwamaze gukora isesengura ry’ibimenyetso.

Byumvikana ko nta wafatanywe “ikimenyetso ntakuka”, ariko abategetsi b’Amerika batekereza ko igikorwa nk’icyo cyo kwica uwo munyamakuru wo muri Arabie Saoudite kitari gukorwa atari bin Salman watanze uruhushya rwo kugikora.

Ikinyamakuru The Washington Post Khashoggi yandikiraga inkuru z’ibitekerezo bwite by’umwanditsi, cyatangaje ko mu byo isesengura rya CIA ryashingiyeho harimo n’ikiganiro cyo kuri telefone.

Cyatangaje ko ari ikiganiro igikomangoma Khaled bin Salman, umuvandimwe w’igikomangomaga bin Salman akaba ari ambasaderi wa Arabie Saoudite muri Amerika, yahamagaragamo.

Bivugwa ko igikomangoma Khaled yahamagaye Khashoggi abisabwe n’umuvandimwe we, abwira Khashoggi ko nta kibazo ari bugire cy’umutekano we naramuka agiye kuri ambasade ya Arabie Saoudite muri Turukiya.

Khashoggi yari yagiye gufata icyangombwa kimuha uruhushya rwo gushaka undi mugore (wo muri Turukiya), nyuma yo gutandukana n'uwundiUwufise ububasha kw’isanamuAFP
Image captionKhashoggi yari yagiye gufata icyangombwa kimuha uruhushya rwo gushaka undi mugore (wo muri Turukiya), nyuma yo gutandukana n’uwundi

Byumvikana kandi ko abakozi b’urwego rwa CIA basesenguye ikiganiro cyo kuri telefone bivugwa ko itsinda ry’abishe uyu munyamakuru bahamagayemo umutegetsi mukuru wo mu biro bya bin Salman.

Ibiro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri Amerika byahakanye ayo makuru, bivuga ko igikomangoma Khaled atigeze aganira na Khashoggi ku rugendo rwo muri Turukiya.

Ibiro bya perezida w’Amerika bya White House na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika ntacyo biratangaza kuri ibi bivugwa, ariko amakuru avuga ko byamaze kugezwaho imyanzuro ya CIA.

Arabie Saoudite yavuze ko ibivugwa na CIA atari ukuri, ishimangira ko igikomangoma cya Arabie Saoudite nta na kimwe yari azi ku mugambi wo kwica uwo munyamakuru.

Arabie Saoudite ivuga ko Khashoggi yishwe biturutse ku “gikorwa kibi kitateganyijwe”.

Bwana Khashoggi yishwe ku itariki ya kabiri y’ukwezi gushize kwa cumi, mu nyubako y’ibiro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri Turukiya iri mu murwa mukuru Istanbul. Umurambo we nturaboneka.

Turukiya ishimangira ko itegeko ryo kumwica ryatanzwe n’abo mu nzego zo hejuru za Arabie Saoudite.

Aya makuru mashya ku iyicwa rye yatangajwe mu gihe havugwaga amasengesho muri Arabie Saoudite no muri Turukiya mu kiriyo cyo kwibuka uyu munyamakuru wishwe.

Skip to toolbar