Intumwa Nshya y’Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’Afurika

AKarere k’ibiyaga biari k’Afurika kamaze imyaka irenga 20 kugarijwe n’ibibazo by’inzitane birimo intambra n’impunzi.

Deparitoma ya leta y’Amerika itangaza ko Dr. J. Peter Pham ari we wagizwe intumwa yihariye ya perezida w’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari k’Afurika. Mu nshingano nshya ahawe, Dr Pham azahuza ibikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rw’umutekano ku mipaka, politiki n’iterambere ry’ubukungu mu karere k’ibiyaga bigari.

Ni we kandi ushinzwe gushyigikira iterambere rya demokarasi, sosiyete sivile na gahunda z’icyurwa ry’impumzi ku bushake.

Mu mirimo ye, Dr. Pham azafatanya hafi na hafi na Su-sekreteri wa Leta ushinzwe ibibazo by’Afurika hamwe na ba ambasaderi bahagarariye Amerika mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.

Bazaarebera hamwe uko Amerika yatanga umusanzu mu guharanira amahoro arambye, n’iterambere ry’ubukungu muri ako karere.

Dr. Pham yakoze imirimo itandukanye ku mugabane w’Afurika, no mu burasirazuba bwo hagati. Yari amenyerewe kandi no mu nzego z’uburezi muri kaminuza zo muri Amerika nka James Madison University aho yibandaga ku bumenyi bw’umugabane w’Afurika.

Skip to toolbar