Diane Rwigara na nyina Adeline Mukangemanyi basabye urukiko rukuru mu Rwanda kuburana bataha

Diane Rwigara (wicaye hagati) na nyina Adeline Mukangemanyi (uhagaze hagati) basaba kuburana bataha

Urukiko rukuru rwumvise urubanza rwa Diane Rwigara na mama we Adeline Mukangemanyi barugejejeho ikifuzo cy’uko bakurikiranwa bari hanze nyuma y’igihe gisaga umwaka bafunze.

Mu rubanza rw’uyu munsi abunganira abaregwa aribo Me Buhuru na Gashabana babanje guhabwa ijambo ngo basobanure impamvu zo gusaba ko abo bunganira bafungurwa bakaburana bari banze.

Babwiye urukiko ko impamvu ari uko ubwo Diane Rwigara na mama we Mukangemanyi bafungwaga by’agateganyo ku itariki 23 z’ukwa 10 umwaka ushize urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwashingiye ku mpamvu zikomeye.

Izo mpamvu ngo zari zagaragajwe n’ubushinjacyaha zirimo kubangamira iperereza ndetse no gutoroka ubutabera.

Ari umwunganizi wa Diane Rwigara, Me Buhuru, ari n’uwa Adeline Mukangemanyi, Me Gashabana, basobanuye ko babona izo mpamvu zose zitakiriho ngo kuko iperereza ryarangiye nta mpungenge zo kuryica zikiriho.

Bavuga kandi ko abo bunganire biteguye gukurikiza amabwiriza yose bashyirirwaho agendanye n’imyitwarire mu gihe baba bemerewe kuburana badafunze.

Ubushinjacyaha ariko bubibona ukundi

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko busanga ubusabe bwabo bwaje bukererewe ngo urubanza rukaba rwari rwatangiye kumvwa mu mizi, ku bw’ibyo butahabwa agaciro.

Bifashishije zimwe mu ngingo z’amategeko abashinjacyaha bagaragaje ko ubusabe bwo gufungurwa by’agateganyo budashoboka iyo urubanza rwatangiye mu mizi.

Habaye impaka ku byerekeranye niba koko urubanza rwaratangiye mu mizi, urukiko rukavuga ko ibyo byose buzabireba mbere yo gufata icyemezo.

Diane Rwigara na Adeline Mukangemanyi bamaze umwaka abatawe muri yombiUwufise ububasha kw’isanamuGETTY IMAGES
Image captionDiane Rwigara na Adeline Mukangemanyi bamaze umwaka abatawe muri yombi

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko n’ubwo iperereza ryarangiye ku baregwa, impungenege zo kuba batoroka kubera uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho zo zikiriho.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwatangaje ko rugiye gusuzuma ibimenyetso byose bya buri ruhande rukazatanga umwanzuro ku wagatanu w’iki cyumweru.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira na mama we Adeline Mukangemanyi ku cyaha cyo kugambira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Ibi byose ariko barabihakana bakavuga ko bituruka ku mpamvu za politiki.

Skip to toolbar