Ijuru Umwakagara aherutse kwadukana,buriya koko azarijyamo? Cyangwa amazi yamugeze mu Ijosi?!

Ikinyamakuru inyangenewss.com kimaze iminsi gitohoza ibijyanye nubutabera bukorerwa mw’si yabazima,amwe mu makuru twabashije kubona no kumenya ni uko mu gihugu cya Tanzania umwaka ushize 2017 ndetse no muri uyu mwaka wa 2018 hafashwe inkoko zari zajyanywe muri Tanzania mu buryo butemewe na mategeko maze leta yo muri icyo gihugu ijyana izo nkoko murukiko zicirwa urubanz arwo gupfa urukiko rukimara kwanzura icyo kibazo zahise zicwa kuko zari ziturutse mu gihugu cyabaturanyi Kenya.

Uyu mwaka nabwo inka z aba MASAI zafatiwe muri Tanzania ziturutse muri Kenya,izo nka zageraga kuri 300,nazo zikaba zarinjiye muri icyo gihugu kuburyo buteye ukubiri na mategeko nazo zajyanywe murukiko maze zicirwa urubanza rwo kugurishwa icyamunara maze amashillingi avuyemo aashyirwa mu isanduku ya leta.

Ayo mashillingi yavuyemo angana na miliyoni [50] zamashillingi ya Kenya,ubwo ukubye na 20×50 ushobora kubona akayabo kamashillingi ya Tanzania yavuyemo.Abanyagihugu bo muri Kenya basabye leta kwishyura ayo mashillingi kubera kugirana umubano mubi nigihugu cya baturanyi cya Tanzania.

Mu gihugu cya France naho baciriye ingurube urubanza rwo kuba yarangije imyaka yo mu murima nayo bayiciriye urubanza rwi gupfa,ibihugu byinshi bikomeje gutanga ubutabera kunyamaswa zanginza imyaka yabaturage ku buryo budasanzwe.

Ikibazo umunu yakwibaza cyane,niba inyamaswa bugenze gutya,bizagenda gute ku bana b’abantu hagati yabo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo?

Inzovu nayo yaciriwe urubanza rwo kumanikwa ikicwa kubera kwangiza imyaka ya bantu,yitwaje ko ngo ijya itanga umusaruro mwinshi cyane uturuka mu mahembe akaba na menyo yayo icyarimwe.

Amakuru avuga ko ngo iyo NZOVU yitwaje ko ari nini cyane ,bityo ikibwira yuko ari nta muntu wayitinyuka bitewe ni uko ibona inyamaswa zose zo mu ishyamba ziyubaha cyane kurusha izindi.

None icyo umuntu yakwibaza niki,niba inzovu zicirwa urubanza na bantu,bakirengagiza umusaruro itanga,mbese bizagenda gute niba Umwakagara adaashobora kuba afite ibiro bingana niby’Inzovu,kandi akaba yarigize indakoreka yirirwa yica abantu uko bwije uko bucyeye none abonye kamubayeho atangiye kwivugisha ijuru kandi amadini yigisha iyoboka Mana yarafunze agera kubihumbi [6000] mu gihugu hose.

      Nukuri ntabwo muzajya mu Ijuru

Ese birashoboka yuko Umwakagara yakwihana agasaba imbabazi abanyarwanda ahereye kumuryango wa Gen.Fred GISA Rwigema,agakurikizaho abacika cumu yamariye ku icumu,umuryango wa Mucyo Jean De Dieu umuryango wa Rwigara Assinapolo yamariye muri gereza nyuma yo guhitana Assinapolo?

Na nubu ntabwo ashobora kunamura icumu akomeje kwica abanyarwanda,ese birasahoboka ko yasaba imbabazi LEAH KAREGEYA aherutse kwicira umugabo?Ysaba imbabazi Gen.Nyamwasa yashatse kwica bikamunanira?Ariko se Umwakagara yaba amaze kubona amaherezo ye,ko atangiye kwirashisha utunyoni avuga ibijyanye ni Juru?

Niba ashaka kwihana yabanje agafungura imfungwa za politike,akihana ko yaciye Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.Ese ibi byose azavuga ko atabizi?Cyangwa arashaka kwihanira mu ibanga kandi abo yahemukiye bagihari!Ubwo se Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabyemera?Kandi bizwi neza yuko aca imanza zitabera?

Umwakagara se aramutse yihannye nkuko bivugwa,mbese yakwemera ko hakorwa kamarampaka (Referendum) abanyarwanda bakihitiramo ubwami cyangwa (REP)?Niba ibi byose bidashoboka ko yabikora,nta bwo akwiriye Ijuru yararimo akangisha abayobozi ba karere ka GASABO nyuma yo gukoresha igitugu gikabije agasanga nta cyo kivuze kubanyarwanda,none atangiye kwigira umusaza mwiza naho ni uko umwana w’Umusita amugeze habi afatanije na Rwara Rwumugara abonye ko bimaze kumukomerana none atangiye kwirashisha utunyoni yigira Pastor.

Skip to toolbar