Uguhiga ubutwali muratabarana,nimuhame hamwe mureke kuvugishwa!

“Kuki iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura ariwe wabigenderagamo” – Impamvu Andrew Mwenda atanga

Ngo iyo u Rwanda na Uganda byarebanaga nabi Gen Kayihura niwe wabigenderagamo bitewe n’inkomoko ye nk’uko yabihishuriye inshuti ubwo hongeraga kuvugwa umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Umunyamakuru uzwi cyane mu gihugu cya Uganda no mu karere, Andrew Mwenda aravuga ko ishyaka riri ku butegetsi NRM, vuba rizicuza kuva ku buyobozi bw’igipolisi kwa Gen. Kale Kayihura wasimbujwe kuwa 04 Werurwe uwitwa Okoth Ochola wari umwungirije.

Mu nkuru y’ikinyamakuru cye, The Independent, ifite umutwe ugira uti: “Impamvu kwirukana IGP bifitanye isano cyane n’umubano hagati ya Kampala na Kigali, aho kuba ibyaha muri Uganda”, Andrew Mwenda yavuze ko mu gihe cye ayoboye polisi, Gen Kale Kayihura yagize uruhare rukomeye mu gutuma iri shyaka rya NRM rimara igihe ku butegetsi.

Ngo aho kugirango Kayihura akoreshe igipolisi mu guhagarika imyigaragambyo yamaganaga guverinoma, we yakoreshaga abantu bamunzwe na ruswa mu batavuga rumwe n’ubutegetsi akajya amenya icyo bateganya gukora mbere y’uko bagikora.

Mwenda avuga ko kayihura yari yaracengeye mu birindiro by’abatavuga ruumwe n’ubutegetsi ndetse agaha ruswa abayobozi babo kugirango bahindure uruhare cyangwa bemere kujya bamuha amakuru. Mwenda ati: “Nta myigaragambyo yashoboraga kuba Kayihura atabizi.”  Yongeyeho ko Kampala yari ifite umutekano kubera Kayihura yumvaga neza politiki ihakinirwa.

U Rwanda na Uganda

Nk’uko umutwe w’iyi nkuru ya The Independent uvuga, Andrew Mwenda avuga ko kwirukana Gen. Kale Kayihura ku buyobozi bw’igipolisi, bishobora kuba ahanini byaratewe n’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa hagati ya Kampala na Kigali.

Ngo hamaze iminsi hari inkuru zivuga ko hari abantu bashinzwe umutekano begereye Gen. kayihura bajyaga baha amakuru ibihugu by’amahanga birimo n’u Rwanda.

Mu mpera za 2017, abapolisi bakuru batanu begereye Kayihura bakaba baratawe muri yombi n’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO) ndetse n’urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI), bazira gusubiza mu Rwanda, Lt. Joel Mutabazi, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame.

 Bikaba bivugwa ko Lt Mutabazi yashimutiwe I Kampala mu 2013 agashyikirizwa guverinoma y’u Rwanda, aho nyuma yaje gukatirwa igifungo cya burundu. Muri Uganda akaba yarahabaga nk’impunzi.

Ngo mu gukoresha abasirikare mu guta muri yombi aba bantu, abakurikirannira hafi ibintu, bavuga ko byagaragaje icyizere gicye perezida Museveni yari afitiye igipolisi, nk’uko byagaragaye, umuyobozi wacyo.

Inkuru ya Mwenda ikaba yarashingiye kuri ibi nubwo anavuga ko Kayihura ashobora kuba arimo kwishyura igiciro cy’ubwoko.

Mwenda ati: “Ubwo amakimbirane hagati ya Kampala na Kigali yatangiraga, Kayihura yahishuriye inshuti ko iyo Uganda n’u Rwanda birwanye, yishyura igiciro. Kuba akomoka mu bwoko bw’Abanyarwanda, uruhande rwa Uganda rumushinja kuba intasi mu gihe uruhande rw’u Rwanda rumubona nk’umugambanyi. Isoko y’amakuru yizewe yambwiye ko Museveni yumvishijwe n’izindi nzego z’ubutasi ko Kayihura yemereye u Rwanda gukoresha Igipolisi cya Uganda mu gukora ibikorwa byabo imbere mu gihugu.”

Naho ngo ku ruhande rw’u Rwanda, ngo rukaba rwari rwemereye kayihura kumufasha gukoresha igipolisi mu kubaka umusingi wa politiki yari kuzifashisha mu nzozi ze zo kuba perezida.

Iyi nkuru ikaba ikomeza ivuga ko mu mpera z’ubuyobozi bwe, Kayihura yavuzweho kuba yaragaragazaga inyota yo kuba perezida abishyigikiwemo na Guverinoma y’u Rwanda.

Ibi ariko uruhande rw’u Rwanda rukaba rwarabihakanye binyuze kuri Ambasaderi Frank Mugambage wabiteye utwatsi avuga ko nta shingiro ibyo byavugwaga bifite abaza impamvu u Rwanda rwaba rurajwe inshinga n’uzasimbura perezida Museveni ashimangira ko ibyo ari ibibazo bya Uganda.

Résultat de recherche d'images pour "Frank Mugambage"

Ambasaderi Frank Mugambage

Ambasaderi Mugambage yakomeje avuga ko icyo u Rwanda rureba ari iterambere ryarwo kandi ruzakomeza gukorana n’abaturanyi mu kugera ku ntego zihuriweho mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’ibikorwaremezo.

Indi mpamvu Mwenda avuga yaba yaratumye perezida Museveni akura ku mirimo ye Gen Kayihura, n’ukuba uyu ngo yari asigaye afitanye amakimbirane n’abo mu nzego z’umutekano ubwabo, abatavuga rmwe n’ubutegetsi ndetse n’imbuga nkoranyambaga, mu kumwirukana ngo Museveni akaba asa nk’uwicishije inyoni 4 ibuye rimwe.

Résultat de recherche d'images pour "Andre Mwenda"

Umunyamakuru Andrew Mwenda

Mwenda agasobanura ko Museveni azaturisha ab’imbere muri guverinoma bifuzaga ko Kayihura yirukanwa, icya kabiri, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba bazatuza batekereza ko uwari ubabangamiye atagihari, ubwa gatatu akaba azaturisha abadipolomate bari bafitiye impungenge igipolisi, icya kane ngo akaba ashobora kwirukana umuntu wese atizeye bitewe n’umwuka uri hagati ya kampala na Kigali.

nimuhamwe mureke kurata inkovu z’imiringa,niba KK mutarakoranaga kuki abatava mukanwa no itangaza makuru ryanyu.Ngaho nimumuhe umwanya asimbure Rurayi Emmanuel.

Skip to toolbar