Nyiramongi Jezebel,yakubise igihwereye mu murwa mukuru w’IBABYLON!!

08th March 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwamiKazi Jezebel yaje mu gihugu cy’IBABYLON gushaka uko yaguca igihanga cyawe,none kora amasengesho kugirango iryo shuri bashaka kugushyiramo abe ari bo barijyamo uko niko Uhoraho avuga.


Nerekwa mpagaze imbere ya banyeshuri mbayobora mu ndirimbo yubahiriza igihugu cyo mu ijuru ivuga ngo”Mungu wa mbiguni utubariki,sis wote walio kuamini,na ukatufanya ku wa vyombo vyako,na leo tuko mbere yako usituwache sisi peke yetu,bari utupiganiye vita vya imani ili tuweze kushinda salaama.

Ndangije kuririmba iyo ndirimbo hamwe nabanyeshuri twari kumwe abalimu baratubwira ngo,nta mpamvu yo nimwe yatuma twinjira mu ishuri ahubwo twitahire tujye murugo tuzaba tugaruka batumenyesheje.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,uko ubonye utinjiye mu ishuri niko Uwiteka akuneshereje ikigeragezo cyari cyikuri mbere none Uwiteka agikuyeho.

Dore umwakagara yataye ubwenge kuko umutima wo ntawe agira!Yamaze kwemera ko ibyo wahanuye bifite agaciro niyompamvu yaguhagurukiye ndetse anahagurukira gakondo yabakiranutsi.Niyompamvu Jezebel yaje IBABYLON yibwira ko ari bukoreshe imbaraga ze zose zamafaranga kugirango nibura barebe ko waba ari ho uri baguce igihanga ariko byabayobeye kuko amakuru bahabwa nabashinzwe ku kuneka cyangwa ku kugigira yabaye ay’ikinyoma kuko batazi ikoranabuhanga ukoresha mu itumanaho.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,ku kurwanya bazakurwanya ariko nta bwo bazagutsinda kuko atari wowe urwana ahubwo Uwiteka niwe uri kurugamba kandi arimo kurwana intambara neza,kuko ubu abanyarugamba bamaze guhagarara mu mwanya wabo buri wese yamaze gufata icyemezo cyo kurwanya umwakagara na Jezebel ubundi bajayaga bagira ubwoba ariko noneho ubwoba bwamaze kurangira abatura Rwanda bose ubu barifuza kumenya uko intambara igiye kugenda maze bagatera mu bitugu ingabo zizanywe n’Uhoraho bagakuraho umwanzi wabakiranutsi niko Uwiteka avuga.

Umwuka w’Uhoraho urambwira uti,ngaho senga iminsi (2) Uwiteka akore igitangaza urebe ko badakorwa nisoni wihagararire wirebere gusa ntugire ikindi ukora urebe yuko Uwiteka adakora ibyo gukiranuka maze umwanzi wabakiranutsi agakorwa nisono niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara ahagaritse umutima kubera ubwami bw’uRwanda bwongeye kwima ingoma kandi akaba adashobora kubuhagarika cyangwa kubukuraho kuko bwashyizeho n’Uwiteka Imana yabakiranutsi

Dore umwakagara yamennye amaraso menshi cyane yindenga kamere none amaraso akomeje kurira asaba guhorerwa n’Uhoraho kuko yakiraniwe bikabije imbere y’Uwiteka Imana yavuze yuko azarwanya Uwiteka kandi ko azamunesha nyamara ari beshya nubwo yavuze ko Uwiteka har’ibyo adashoboye,azamwereka inzira zo gukiranuka ko we ashoboye byose umunsi azamuta munsi y’umuhanda maze urukiryi rwe isi ikarubana ntoya uko niko abivuze.

Dore yasuzuguye abakiranutsi,yarimanitse yishyira mu mubushori shori bw’inyenyeri,yiyubakira icyari maze ari bwira mu mutima ati,uwo ninde uzashobora kuza akankura hano?Niko umwakagara abaza!Ariko mwana w’umuntu,hanura kandi werure kuko igihe gisigaye atar’igihe cyo kuzimiza nimigani,ahubwo n’igihe cyo kwerura kugirango za njiji zidasobanukirwa iby’imigani nimizimizo zizagira icyo zitwaza ejo bakazabigira urwitwazo yuko barimbutse kubera kutumva no kudasobanikirwa ibyubuhanuzi bw’Uwiteka bakazamushyiraho urubanza.Babwire uti,dore ibyahanuwe birasohoye kandi intambara iratutumba ndetse igeze mu marembo kandi umwakagara arapfuye ndetse ahitanye abantu benshi cyane kurusha abo bahitanye 1994 kuko abantu babaye ibihuri byamatwi kandi bariyanze cyane aho bibwira yuko guhunga aru kwiyanga ntibamenye yuko icyago iyo cyaje umuntu aragihunga ariko ibyo babikorera kubera kwiringira umwakagara yuko ngo afite imbaraga ziruta iz’Uwiteka bivunze ngo niwe mana yabakiranirwa kuko iyo baza kuba batamuramya,bakabaye barakijije ubugingo bwabo.

Nongera kwerekwa ko abanyarwanda barira kumiziro no ku nzigo y’manza zibera,kandi ko bahisemo kwirira bene wabo kuko bikunze kuruta uko bakunda ababo bibwira yuko ngo aribyo byazabaha amahoro ariko dore ibyo bibwira boranze bihidutse amateka kukombonyeUmwami yima ingoma muburyo budasobanutse kuko uko ari ko Uhoraho yavuze yuko azigaragariza ubwoko bwe akabutunguza kubugirira neza kugirango bumenye yuko ari we uvuga akanakora kandi ko ibyo ategetse bishyirwa mubukorwa uko abitegetse!

Nuko ndabwirwa ngo,nkore amasegesho yo kwimika ubwami bw’uRwanda maze Uwiteka asohoze ibyo yavuze kubakiranutsi.Ako kanya mpita ntangira amasengesho yo kwimika ubwami bwahozeho kandi buzahoraho bukazasimburwa ni ngoma ya Kristu Mwami intare yo mu muryango wa YUDA mbona inkoma mashyi zose zirwanira kurya amafunguro adahagije kandi adakwiriye kandi ayo mafunguro nabonaga avanze nabapfuye nibo babaeraga imboga barishaga umutsima

Ndabwirwa ngo;mwana w’umuntu,ayo niyo mafunguro bagenewe n’Uhoraho,kuko amanuye inzara itarigeze kubaho muri gakondo izarokoka uwaseze iyo mu ijuru kuko nibikomeerezwa bitazabura kugerwaho kuko bavuga ko ngo bibikiye ubutunzi ariko ubwo butunzi ntibubarokora kumunsi wa makuba niko Uhoraho avuga.

Skip to toolbar