NKUKO UWITEKA YABIVUZE!!.

Afrika y’uburasira-zuba (EAC) mu ntambara ya (3) y’Isi yose.

Amakuru agera ku kinyamakuru inyangenews.com,aturuka mukarere k’Afrika y’uburasirazuba East African Community EAC,aravuga yuko kuwa 09th Gicurasi 2014,igihugu cya Kenya cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye mubucuruzi hagati yicyo gihugu,n’igihugu cy’Ubushinwa,ndetse hemezwa yuko igihugu cy’Ubushinwa kigiye kubaka umuhanda wa gari ya Moshi uzahuza ibihugu bihuriye mu muryango w’Africa y’uburasira-zuba.


Amakuru afite gihamya aravuga ko,iyo gari ya moshi izajya ituruka Kanye,ikanyura Tanzania Burundi ,Rwanda,Uganda,na Sudani y’Amajyepfo,ibyo bikaba bijyanye n’amasezerano yasinywe kuwa 09th gicurasi,hakiyongeraho inama yahuje Kagame,Kaguta,Kenyatta mu murwa mukuru w’igihugu cya Kenya witwa Nairobi,iyo nama yabaye ejo kuwa 11th Gicurasi 2014.

Andi makuru ajyanye n’ubusesenguzi,aragaragaza yuko igihugu cy’America ndetse n’Uburayi bidashobora kwemera ko iryo soko ritwawe n’Abanyasia,kandi muri iki gihe igihugu cy’Uburusia kikaba kirimo gutegura intambara ya (lll) y’Isi yose,duhereye mu gihugu cya Ukrain aho kuwa 11th Gicurasi 2014,habaye kamarampaka mu ntara (ll) zicyo gihugu bikaba bivugwa yuko iyo kamarampaka itemewe n’amategeko.Zikaba ziyomoye ku gihugu cya Ukrain,izo ntara zikaba ubu zibzrirwa ku gihugu cy’Uburusiya aho zarahoze ar’iz’Uburusia mbere ya leta zunze ubumwe z’abasoviyette mbere gato y’intambara ya (ll) y’Isi yose.

Ikigararagara ni uko byanze bikunze hagati ya Salva kiir,Kagame,Kagutta Kenyatta,harimo (2) bagomba kuva kubutegetsi vuba nabwangu,kugirango umugambi wa EAC uburizwemo nizo mbaraga bagiye gutiza umugabane wa Asia ziburizwemo,ibyo byose birimo kuba mu gihe Uwiteka Imana yavuze yuko amazu y’ubukonje n’ay’ubushyuhe,ndetse nayubakishijwe amahembe y’inzovu byose Uwiteka agiye kubirimbura kugirango abakomeye bakozwe isoni imbere y’amahanga.

Igihugu cy’Ubudage n’Ubufaransa byahise byongera gufatira ibihano igihugu cy’Uburusiya muriyiminsi bikaba bidacana uwaka,ariko hagati aho Ubuwdage bukaba burushaho kubihomberamo kubera aricyo gihugu gikoresha gaze nyinshi iturutse mu gihugu cy’Uburusiya inyuze mu gihugu cya Ukrain.

Igihugu cy’Uburusiya cyikaba cyasabye Igihugu cya Ukrain ko,bazajya bishyura amafaranga ya gaze mbere yoguhabwa iyo gaze mu gihe bahabwaga gaze bakishyura bamaze kuyakira,ikigaragara igihugu cya Ukrain kigeze aharindimuka nubwo Uburusiya bufatirwa ibihano bijyanye n’ubukungu,perezida Puttin we ibyo ntabikozwa!

Ahubwo akomeje umugambi wogusenya igihugu cya Ukrain murwego rwongera ingufu z’igihugu cy’Uburusiya,ibihugu by’ibihangange ku isi,bikaba birigutinya kongera kwijandika mu ntambara ya lll y’isi yose kuko bazi neza uko intambara zabababnjirije uko byagendekeye,Uburayi na America kugez’ubu bikaba bias naho biri mu mazi abira kuko igihugu cy’Ubushinwa n’Uburusira bias naho byifatikanije muri ibi bizo byoze bijyanye n’intambara irigutegurwa.

Tubibutse yuko Uwiteka Imana yavuze yuko,ngo iyo ntambara izatangirira mu gihugu cya Kenya,musomeubuhanuzi neza murasanga ubwo buhanuzi bwarahanuwe umwaka ushize hagati y’ukwezi kwa munani n’ukwacyenda 2013,bnedata ndagirango murusheho gushaka mu maso y’Imana kubw’ibigiye kubaho mu isi yabazima.Ubunsi buhanuzi bwa vuba buravuga yuko ikiremwa muntu kizicuza impamvu Imana yakiremye,ibi byose bitewe ni uko ibyaha bigwiriye mu isi kuburyo ntamahirwe yabanyabyaha asigaye,nuko rero mwirinde hatagira umuzi wogusharira umera muri mwe kuko ibihe aribibi mushake mumaso y’Imana n’umwete wose kuko abakiranutsi Uwiteka Imana yavuze yuko izabarinda.

Mu gihe ubuhanuzi burushaho gusohora umunsi ku munsi,ninako tubasaba amasengesho yabakiranutsi kuko agira umumaro muri byinshi,umunsi igitondo cyiza,n’umugororba mwiza Imana ibarinde ibigiye kubaho mu isi yabazima.

Skip to toolbar