Niba ikuzimu hatabaho,n’ijuru ntaribaho.

Inkuru ikomeje kuba kimomo,n’amagambo umukuru wakiliziya PaPa Francois yavuze kuri iki cyumweru ko,ikuzimu hatabaho,bibaye ar’uko bimeze,n’ijuru naryo ryaba ntaribaho.Ibinyamakuru byinshi bikomeje gutangaza aya makuru yakwiragiye ku mbuga za internet hirya no hino ku isi binegura bikomeye uburyo umukuru wa kiliziya gatolika yahakanye ko,Adam na Eva batabayeho ko ahubwo ar’igitekerezo cyatanzwe kugirango bibere abantu infasha nyigisho.


Umukuru wa kiliziya Gatolika ntabwo agaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ukuri kwe,usibye kwitwaza ko,ar’umukuru wa kiliziya Gatolika gusa.Ibyo bikaba bidahagije kugirango abantu bemere ibyo yavuze kuko hasigaye gato akavuga ko n’Imana itabaho.

Wasobanura ute ,ijambo ry’Imana Bibiliya wemera,yakugize kuba umuyobozi wisi yose,ko,Adam na Eva batabaho,ndetse n’ikuzimu hatabaho,kandi imyemerere yawe ariho ishingiye?Abakurikirana utuntu n’utundi,baratangaza ko,kiliziya Gatorika igamije kurangaza abantu gusa kugirango bareke gukiranukira Imana bityo umubare munini uzajye ikuzimu kuko abantu benshi batinya kujya ikuzimu bigatuma bashaka Imana yo mu ijuru ishobora byose.

Nonese papa yaba abaye umuhanga cyane kuruta abamubanjirije?kuburyo yavuguruza abanditse ijambo ry’Imana?agapfa kaburiwe n’impongo!Umva ko da!Ngaho abatemera Imana cyangwa abayihakana mubonye umwanya mwiza wogufatanya na Anti-Kristu kugirango muyobye intore niba bishoboka.

PaPa Benedigito wa 16 we,yavuze ko,bikiramaliya atagiye mu ijuru,kandi ko,na prigatori itabaho,none francois aje avuga ko,ikuzimu hatabaho ndetse na satani atabaho!Abanyagatolika murakomerewe ese bizaborohera kongera guhindura imyemerere kandi ababemeje aribo bahinduye iyo myemerere bari barabahaye?.

Nyamara ubanza aho bukera umuzinga uza kuvamo umwibano!iki n’igihe cyo gushaka Imana buri muntu ku giti cye,kuko ibyamadini bias nkaho byamaze kuyoberana.Ubuhanuzi bwo mu gice cya 1-3 havuga uburyo Uwiteka Imana azatabara abanyamuryango b’idini Gatorika kuko bazinzwe n’imbaraga z’umwijima ubanza igihe ar’iki,kugirango Uwiteka yikirize abantu be.

Musabwe gusoma ubuhanuzi neza kubijyanye niki kibazo cya kiliziya Gatolika,gusa abakurikirana ibiri kubera mu isi yabazima baratangaza ko,satani yahagurukiye abantu b’Imana kubera igihe cye kirasa naho cyarangiye,bityo akaba atangiye guteza urujijo mu bantu b’Imana kugirango niba bishoboka n’intore nazo zizayobe.Harahagazwe utaba maso nakazi ke,ntazavuge ngo ntiyabwiwe.

Skip to toolbar