Mu mpera z’uku kwezi kwa kanama muzumva Radio inyangenews.

Ikinyamakuru inyangenewss.com kiramenyesha abasomyi bacyo yuko,mu mpera z’uku kwezi kwa kanama 2014,kigiye kongera gahunda z’itangaza makuru aho mu giye kumva radio y’inyangenews.com,izajya yumvikana hose ku isi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet,FM,SHORT WAVE muzajya muyumva aho muri hose.


Tuboneyeho gushimira abasomyi b’inyangenews kuba murushaho kudutera inkunga zanyu mugusoma amakuru tubandikira,kandi igishimishije cyane n’uburyo mwiyongera buri munsi.

Abasomyi b’inyangenews uyu munsi wa none bari hagati y’igihumbi 1500 na 2000 bya buri munsi,ibi bikaba bijyanye na kimwe mubimenyetso bya nyuma by’ingoma ya fpr,musome neza murabona ijambo umwuka w’Uwiteka yatanze ryitwa ANOOWA murabona ibisobanuro byaryo kugirango mu menye ko,iyo radio iri mu mugambi w’Imana.

Muhawe ikaze nta numwe duheje kubifuza kujya batwoherereza amakuru ya audio cyangwa amashusho tuzajya  tuyabashyiriraho nyuma yokujyenzura ko ayo makuru ar’ukuri kubera ko,intasi za satani zikunze kutugerageza kugirango zirebe ko zatwara ubugingo bwacu.

Ndetse zikunze gutanga amakuru y’ibihuha kugirango abasomyi batakarize ikizere ikinyamakuru,niyompamvu mbere byuko tubagezaho amakuru  tubanza kuyakorera ubugororangingo n’iperereza  rihagije kugirango tubashe kubaha umurimo dukora unogere abanyarwanda.

Skip to toolbar