Kuvugisha ukuli ntibyica umutumirano.

Maze gusoma inyandiko yitiriwe Dr.Seth Naza, inyandiko yahawe titre << Ikibazo cy’Umwami >> byanteye umurava wokugira icyo mvuga kuriyi nyandiko yatangarijwe abanyarwanda binyujijwe kurubuga rw’ikinyamakuru ikazeiwacu.fr, iyi nyandiko nk’uko yagaragariye abanyarwanda,nasanze harimo kugoreka amateka ajyanye n’uburyo  revolution yo mu 1959 yakonzwe.


Ndagirango nibutse Dr.Seth Naza n’abandi banyarwanda  ko kuvugisha ukuri kujyanye n’amateka y’ u Rwanda aribyo byafasha abanyarwanda gukosora ibitaragenze neza mubihe byashize bityo bikadufasha kubaka ejo hazaza heza. Birazwi ko ubulyo Republika yashyizweho bitanyuze mu mucyo ahubwo habayeho igisa na coup d’etat yakozwe n’abazungu bafatanije n’abayoboke babo bake, ntihabayeho kwakira no kumva  ibyifuzo bya baturage bose.

Ubulyo Kamarampaka yakoreshejwe n’abazungu ba babiligi ntabwo by’ubahirije ibyemezo bya l’ ONU yari yemeje muri resolution 1580 ko Umwami abanza akagaruka mu Rwanda kugirango abaturage bihitiremo ubuyozi bishakiye ndetse n’imfugwa za politiki zikabanza kurekurwa.

Umwami w’u Rwanda yagerageje kubahiriza  ibyemezo bya ONU, ageze mu  Rwanda, abazungu baramufunze maze bumujyana kungufu mu indege Kajugujugu ya gisilikari  I Bujumbura-Burundi. Ntiwakoresha  Kamarampaka bamwe mubo ireba  wabirukanye maze ngo uvuge ko byakonzwe mu mucyo.  Ibibazo nkibyo nibyo byatumye  abanyarwanda bavugisha ukuri berekana ko Republika yagiyeho mubulyo bufifitse, Abazungu ba babiligi bamaze kwirukana Umwami w’u Rwanda mu gihugu cye.Birazwi ko Umwami atirukanywe n’abanyarwanda  ko byose byakozwe n’ababiligi.

Ikimaze kugaragara ni uko abanyarwanda kuva babura ubwami n’Umwami wabo ,bahuye nakaga gakomeye cyane kajyanye n’ubuhunzi, intambara zinyuranye, ubwicanyi buhoraho mu gihugu,kugeza naho habaye jenocide yakorewe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Mboneyeho gusaba abanyarwanda kureka gukomeza kugoreka amateka kubera inyungu bwite maze bakimakaza kuvugisha ukuri n’ubwumvikane.

Igihe kirageze ngo abanyarwanda basobanukirwe ukuri kumateka yaranze igihugu cyabo,maze batahirize umugozi umwe  maze bitegure kwakira Umwami wabo Kigeli V Ndahindurwa wahohotewe n’abazungu, maze bagasiga bateranije bene kanyarwanda bari basanzwe babana kivandimwe.

nccleon@gmail.com

Mageshi Leon.

Skip to toolbar