KAGAME AHATIRA ABAHUTU GUSABA IMBABAZI,ESE WE AZAZISABA NDE?

Mugihe abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kwigerekaho urutsyo,nyamara  nta uzabafasha kurwikuraho, kuko bajya kurushyirwaho nta wabafashwe ku ngufu za leta,gusaba imbabazi s’icyaha,ariko kandi ntabwo byari bikwiye kuba imwe mu mpamvu ya politiki kugirango abahutu bose bagibweho n’urubanza rwa jenocide kuko icyaha ari gatozi.


 

Gusa na none nta wabirwanya kuko ubuhanuzi bwo muri 2007 buvuga ko abahutu bazasaba imbabazi muri stade amahoro iremera,kandi ubutegetsi bwabo cyangwa gutegeka kwabo kuzaba kurangiye.Ibyo bakora iyo baza kumenya icyo bivuze ntabwo abahutu bose bagashyizwe mu gatebo kamwe ahubwo buri muntu ku giti cye yarakwiye guhanirwa ibyo yakoze ariko atari ukugendera mukigare.

Ikinyoma cya ndi umunyarwanda ubwo se abari mu mahanga b’impunzi,bivuga ko atarabanyarwanda?ayo namayeri ya fpr yashatse kugirango abanyarwanda baterwe ubwoba bityo bemere ibyo fpr yifuza utabyemeye azaba atar’umunyarwanda!Ubu se mu mahanga ibyo barabizi ntibatubwira ko turi abanyarwanda mu gihe mu gihugu cya tubyaye bamaze kudukura mu mubare wabanyarwanda.

Fpr yasimbuye Imana yo mujuru kuko ibyo bakora wagirango bamaze kugera nyamara ntaho bavuye nta naho bagiye kuko imiruho iracyari yose umuruha wabahaze ungana n’umuruho wabashonje,iibazo biracyabategereje nta byagiye kuko aho kugirango imiruho igsbsnuke shubwo yarushijeho kwiyongera.

Abafatanije kubona igihugu bacitsemo ibice icyo ubwacyo n’ikibazo,abacika cumu bakomeje guhemukirwa bacuruza amagufa yabo dore ko n’igihe cyo kuyibuka cyegereke icyo nacyo nikibazo cyihariwe ubwacyo ariko fpr yibwira ko yamaze kubashyira mungoyi badashobora kwinyagambura nyamara abanyarwanda bamenyereye ko iyo bigiye gushya bitangira gushyuha.

Nyuma yuko abahutu bamwe bemerete fpr ko bazasaba imbabazi ku karubanda,byatumye abahutu bari basinziriye bigize ba ntibindeba babonako baguye mu mutego,bituma batangira guhaguruka ariko amazi yari yarenze inkombe,abahutu bagirimana kuko Umwami ariwe uzategeka,bitabaye ibyo hakajyaho repubulika yasimbura fpr,uwajyaho wese yakwitwaza gusaba imbabazi z’abahutu bagashyirwa mu gitabo cy’ubunyangamugayo mucye ibyo bikazabakura murubuga rwa politiki cyane ko aribo babyiyemereye.

Ntawukwiye gutinya gupfa kuko gupfa ntawe yinshe,burya ibibi birarutana,aho kwihambira ibuye mu ijosi wakwemera ugapfa ariko ntuhemukire igisekuruza kizagukurikira kuko abazavuka bazasanga abahutu barakoze jenocide ndetse baranasabye imbabazi muri rusanjye kandi bo ntaruhare babigizemo.

Bivuze ngo hagati yabahutu n;abatutsi har’inzigo hagati yabo,saho bizagarukira no gushyingirana nabyo ubwabyo bizaba ikibazo cyubunyanga mugayo mucye n’ubupfura bucye bwagaragaye hagati mu muryango wabahutu ibyo byose bizagira ingaruka kurubyaro rwabanyarwanda bo mu bwoko bwabahutu.

Me EVODE YEMEYE KURYA IKIGORI AHINDAGURE AMATEGEKO ABOHE ABAHUTU KUBERA UMGATI HANYUMA NIBAMARA KWIHAMBIRA BATI FPR NABAGOME:

Nkuko tumaze igihe tubagezaho inkuru z’uburyo abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu uburyo ki,bamaze kwihambira urutsyo mu ijosi kubera mpemuke ndamuke ndetse utibagiwe nabana wabyaye ngo ni uko biga mu mahanga ariko ukibagirwa ko aherezo y’inzira ari mu nzu.

Me Evode wakunze kumvikana kumaradio mpuzamahaga nka bbc gahuza ijwi ryamerica asenya ubutegetsi bwa fpr,none abaye uwambere gusaba imbabazi fpr usibye ko yongeyeho ko atakoze jenocide,nyamara niwe ugiye gukoreshwa guhambira umuryango wabahutu akomokamo.

Kuko ibyo fpr ikora irareba imbere mu mategeko mu myaka iri mbere,uko itegeko ry’ingengabitekerezo ryaje ninako nayandi azaza,ubu ingengabitekerezo niyontwaro ikomeye fpr yakoresheje mu matora ya 2010,iyo ngenga bitekerezo ninayo ifunze Umuhoza ingabire victoire waruje gucungura abahutu nabatutsi wenda bakaba baboneraho ariko ingengasi yaramuhitanye.

Iyo chapter yararangiye ubu hari guhimbwa iyo muri 2017,ubu rero amakuru atugeraho aravuga yuko me Evode ko ariwe ugiye gukoreshwa muguhambira abahutu batavuga rumwe na fpr,ndetse har’uwo aherutse kubwira yuko atareka umugati wa fpr ngo ategereje abahutu badafite gahunda,yongeraho ko bategereje imyaka 20 bibwira ko fdlr hari icyo izageraho none akaba amaze kubona yuko ntacyo bazageraho.

Biravugwa yuko fdlr bari ibihumbi 40.000 by’abasirikare,none hakaba hasigaye 5.700 byabasirikare,asanga rero abatarafashe igihugu bakiri ibihumbi 40,ntabwo bazagifata bamaze kugera kubihumbi 5,ngo ibyo byose byamuciye intege ahitamo mpemuke ndamuke,none ubu akaba amaze kwemerera umuryango fpr inkotanyi ko ibyo bazamusaba byose azabibakorera.

Ibyo biravugwa yuko fpr nayo yemeye kumuha agafaranga kuko atarakabuze ndetse ngo bazanamugira minisitiri ubwo we azaba arangije kariyeri ya politiki ntakindi azaba agikeneye,ahasigaye abana be bakazabaho neza ariko badafite uburenganzira mu gihugu ko icyangombwa aramafaranga,ataramafaranga cyangwa igihugu ngo kuko igihugu ushobora kugikeneramo ntikigire umumaro kimarira cyangwa nawe ugire icyo ukimarira.

Me Evode yemera ko umuryango we ubayeho neza niyo hatabaho ubutegetsi bwabahutu,avuga ko igihe cyose fpr izaba ikiri kubutegetsi ngo nta gihe itazakenera abahtu ngo ibagire ibikoresho,ibyo rero bishobora guhesha abana be kubaho neza kuko bazaba barize neza ndetse ngo sinangombwa kuba mu Rwanda igihe cyose wabona ubuzima bwiza busumba ubwo mu gihugu cyawe singombwa ko uhaba Evode niko abibona.

Ariko Evode nyamara abaye nka Twigiramungu kuko agambaniye bene wabo ndetse akaba agiye kubacisha umutwe akoresheje amategeko kugirango fpr izabone intwaro yogupyinagiza abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu,reka turebe aho iyi mvura igiye kugwa aho yerekeza ahari ishobora kudukiza amategeko ya Evode na fpr.

UMUZIMU ARIRA KUMUNYAGASANI:

Amakuru akomeje gutangazwa nabayoboke ba fpr batifuza ko amazina yabo yashyirwa ahagaragara,cyane abagize N.E.C ya fpr,abaravuga ko har’ibyo badashobora kwihanganira kubona fpr igeze aho ihamba amagufa yabahutu ikayitirira amagufa yabatutsi bazize jenocide nayamara arayabahutu ko biteye agahinda.

Imwe mu mibare batanga bamwe mubagize inama ya National Executive Committee NEC,bavuga ko abacitse ku icumu baguye muri jenocide ko bagera kubihumbi 800 nyamara ngo bishobora no kurenga,ngo iyo ukoze imibare ngo ubuni buri mwaka hakagombye guhambwa ibihumbi 4444 buri mwaka nyamara mu minsi 100 yaburi mwaka hagiye hahambwa abarenze abarenga ibihumbi 10000 ukurikije imibare itangwa nabanyamuryango wa fpr.

Ikindi ni uko abahambwa bose baba bazwi neza mkarere bakomokamo,none basigaye bahimba nabiyitirira imiryango ibyo bikajyana nabigishwa ko bagomba kwihahamukisha kugirango bigaragare ko abahutu bahemukiye abatutsi,ese ubumwe n’ubwiyunge bwabaho gute uhora wibuka ubuhemu wakorewe?ese uwahemutse we,azumva ryari ko yababariwe?wamugani fpr iyoborwa nabadaimoni,wabonye abantu bahora bazikura ibyaboze?

Amakuru batanga bavuga ko ngo abacika cumu bamaze kumenya ikinyoma cya fpr nubugome bwayo,bituma ibyajenocide babivamo burundu nibo fpr yahise ishaka abatutsi baturutse hanze ibajyana kubigisha Training yokubigisha uburyo bagomba gukunda igihugu cyabo batangira kwigishwa uburyo bazajya bihahamukisha igihe cyose habayeho kwibuka,abatanga ayo makuru bavuga ko ngo buri umwe agenda ahabwa ibihumbi 50,000frw.

Ubundi ubumwe n’ubwiyunge bwakagombye kuba nabahutu baguye muri jenocide bibukwa cyangwa basi bikitirirwa intambara yabaye 1994 ko ariyo baguyemo noneho hakaba guhoza ababuze imiryango yabo kumpande zombie,ese ayo magupfa nabayamara bayitirira abacitse ku icumu fpr ikava kubutegetsi abahutu bazabigenza bate ko nibura abatutsi bamwe nabamwe baba barabonye nayo magufa;abahutu bo bazabigenza bate?cyangwa ibyabo bizaba akayandege yo muri Malaysia yagiye umuti wa mperezayo.

Indege ya mu gihugu cya Malaysia yarabuze kuva yahaguruka mu murwa wa kuala LUMPUR,abahanga mu byindege bakoze ubushakashatsi munsi y’inyanja ibirometero 92000 barahebe imiryango yababuriwe irengero yabuze agakuru k’imiryango yabo.

Ibyo byabaye kuwa 06 werurwe, 2014, tekereza kubura abantu bawe bari mu gihugu ukaba utakwemererwa guhamba umuntu wawe ngo ni uko urumuhutu birababaje ubwose la;batandukaniye hehe na Habyara bakuye kubutegetsi?yimanye park ya kagera ngo abantu bayituremo fpr ifashe igihugu ibigenza kwa kundi noneho yongeraho no kwirukana inka akinyarwanda ngo barashaka izakijyambeere ubwo abatutsi basubira iyubuhungiro bajya gushaka aho babona ubwatsi bw’inka.

Fpr nti yanyurwa ibasanga muri Tanzania ibirukanayo,no muri Uganda naho ni uko babuze uko bumvisha Museveni bakagombye kubabarirukanywe ubuhemu fpr ikora wagirango ntamana iriho mu ijuru nta nubwo igira umutima uyicira urubanza,ariko igihe kirageze ngo noneho ibyari ibanga bishyirwe ahagaragara kandi baryozwe ibyo bakoze!Tekereza rero ubwo hazashyirwaho urukiko rwoguhiga umuntu wese wabaye muri fpr kugeza ivuye kubutegetsi?bizaba ar’ibicika.

Ese icyo gihe noneho urwo rukiko ruzajyanwa he la?birashoboka yuko rwakomereza Arusha,ariko se ubwo bwicanyi bwazitwa jenocide yakorewe abahutu byazagenda gute la?kizaba kizaba kibaye 1 kuri kimwe1 ubwo umugambi wa Tito Rutaremera uzaba wuzuye nkuko yabyifuzaga aho yabwiye Theonest Rizinde ngo abanyarwanda bafatane ukuboko abasaguka babice.

Skip to toolbar