Intambara y’ubutita,mubatavuga rumwe nubutegetsi bwa perezida PAUL Kagame.

 Nyuma yuko ibimenyetso byo guhirima ku ingoma ya fpr,na perezida Paul kagame,bigenda birushaho kujya ahagaragara,bamwe mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigali,batangiye kurwanira ubutegetsi batarabubona,umunsi babonye bizagenda gute?


 

Mu by’ukuri bimaze kugaragara ko ingoma ya fpr igiye guhirima nk’uko byahanuwe,ndetse nabaraguza umutwe cyangwa abakoresha izindi mbaraga zitar’iz’Imana,nabo barabiraguye,uko iminsi igenda yegereza uwo munsi wo guhirima ku iyo ngoma,abatavuga rumwe aho gushyira hamwe batangiye kugambanirana,ndetse no gusebanya kubera kurwanira intebe yo murugwiro.

Hashize iminsi ibinyamakuru bimwe na bimwe bihwihwisa ko ngo Twagiramungu Rukokoma ngo yaba akorera Kigali,ndetse na fpr,ariko mubushakashatsi ikinyamakuru inyangenews cyakoze twasanze ibyo bivugwa ar’ibihuha,ahubwo bikaba biri murwego rwogushaka gusebya Faustini Twagiramungu kubera agenda arushaho kugaragaraza imbaraga muri politiki nk’mukambwe winararibonye.

FDRL nayo ngo ubu isigaye ikorera Paul Kagame,ibi bihe nyuma yaho Twagiramungu agiranye amasezerano na FDRL,dore ko ntabanyapolitiki izo nyeshyamba zagiraga uzwi nk’uko Twagiramungu azwi,abareba kure baravuga ko inyandiko zimaze igihe zitangazwa n’umuvugizi,ko abanyapolitiki batavuga rumwe na leta ya Kigali ko aribo babyihishe inyuma.

Ibyo bije nyuma yoguharabika icyegera cy’Umwami w’Urwanda bavuga yuko ngo asigaye akorana na Jeanette Kagame ngo mu rwego rwo guhitana Umwami w’Urwanda,aho naho barahazi ko n’ubwo Umwami w’Urwanda atirirwa yiyamamaza nkabo,ariko bazi neza ko abanayrwanda bamwemera cyane nk’Umwami w’Urwanda.

 

Ibyo byatumye bisunga itangaza makuru kugirango babashe gusebya no gutandukanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali,ndetse nabandi babukwiriye kuko ar’uko byahoze,bamwe mubarwanira ubutegetsi bo mu bwoko bwa repubulike iriho kuburyo butemewe n’anategeko,ikaba iriho kugitugu cy’Ababirigi nabo bashishikajwe no gukomeza gutegekera mu kinyoma cyashinze imizi kuwa 28.Mutarama 1961,aho Mbonyumutwa na Kayibanda bafashe ubutegetsi bashingiye ku kinyoma cya repubulika.

Ubu Twagiramungu akaba aharanira igitekerezo cya sebukwe,FDRL nayo ikaba yifuza ko rukiga yasubira ku ngoma,RNC nayo ntiyatanzwe irashaka gusimbura FPR,ndetse bamwe banavuga ko ari FPR ivuguruye,muri bo bose ninde uzategeka Urwanda?

 

Ibyo mu gihe biri gukorwa Gen.Kabarebe James nawe,arigutegura nk’uko twakunze kubivuga ko yazasimbura shebuja,mu gihe shebuja nawe arigutegura umuhungu we,n’umugore we,Urwanda ruzaba isibaniro ry’abarwanira ubutegetsi,ariko bashatse basubiza amerwe mu isaho kuko rukara rw’igisage rubundiye mu mahanga ruzaza munda y’inyoni abogore Urwanda ruzaba rugiye kumeneka.

 

Skip to toolbar