Intambara mu gihugu cya Uganda iratutumba.

 Ibizaba mbere yuko mu gihugu cy’Ubuganda haba intambara,usomye ubuhanuzi bugaragara kurubuga rw’inyangenews,uhasanga aho buvuga ko muri icyo gihugu hazaba ububyutse bw’ibyaha,maze ubusambanyi bushyirwe kumugaragaro,icyo cyikaba ariyo mbarutso izatera Uwiteka Imana umujinya maze icyo gihugu agishyire mu maboko yabanzi babo.


Kuwa 26.ukuboza 2013,perezida uyobora icyo gihugu Museveni yasinye itegeko ryemerera abatinganyi ko bazajya bashakana abagabo kubagabo.

 

Ibyo yabikoze agirango anezeze bimwe mu bihugu bikomeye byari bimaze iminsi bimwotsa igitutu ko agomba kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

 

Nyuma yo kubona ko igihe cye kigenda kirangira kandi ko amaze kurambirana kubutegetsi,ndetse akaba ashinjwa kuba anateza intambara mu karere k’ibiyaga bigari,ibyo byose yamaze kubibona ahitamo gukora ibyo yari yaranze gukora.

 

Bimwe mubihugu bikomeye byari byaramubwiye ko nakomeza kutubahiriza uburenganzira bwa muntu,ko azahagarikirwa zimwe mu nkunga zikomeye yajyaga ahabwa,abonye ko ubukungu bwifashe nabi,ahitamo gukora ibinyuranye n’inteko Nshinga mategeko,ndetse nibyo abaturage badashyigikiye cyane bishingiye kumuco wabanyayuganda.

 

Ibyo byose amaze gukora bikaba bimaze kumutesha agaciro mubanyayuganda kuburyo amakuru atugeraho avuga yuko mu matora ya 2016,ashobora kutazatorwa nubwo agifite igitekerezo nk’icya Robert Mugabe wa Zimbabwe.

 

Abanyamadini bo muri icyo gihugu cya Uganda bose bamaze kwemeza ko uwo musaza M7 batazamuha amajwi kubera gushyira igihugu cyabo mu maboko ya satani,ariko abandi bakavuga ko ngo buri muntu afite imyemerere ye,mu gihe abanyayuganda bo,bavuga ibyo M7 yasinyiye binyuranye n’umuco w’igihugu cya Uganda.

 

Ibyo byose wabihuza n’ibyo Imana yavuze ku gihugu cya Uganda ugasanga bifite aho bihuriye n’ukuri,kugez’ubu rero Urwanda na Uganda bakaba bari gukora ibishoboka byose ngo batsembe burundu abatavuga rumwe nabo babarizwa muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,ariko bias nibyananiranye.

Skip to toolbar