Intambara mu butayu igice cya mbere.

Kuwa 27th Gicurasi 2014, narimvuye mubutayu bugufiya,aho nongeye kubwinjiramo kuwa 03.Gicurasi 2014,maze ngeze hafi y’inyanja iri haruguru y’ubwo butayu,nduhukira ku ishashi yogutwaramo ibintu bita paper bag,maze igihe mbaye nk’ufata agatege,Umwukawera nawe aba yambaye hafi.Atangira kumpinshurira uko ibintu bigiye kugenda mu rwagasabo.


 

Ahagana mu masaa saba z’ijoro,nabonye abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,bahunze igihugu,bakongera bagataha,ko bazongera guhunga,ariko icyo gihe ntabwo bazongera gutahuka mu gihugu cyabo kuko nta kizere bazaba bakigifitiye.

Mbona bahisemo kwibera mu mahanga ubuzira herezo,ariko igice kimwe kirongera cyirataha,ibyo byabaye nyuma yuko umukuru w’igihugu Umwami Nebukadinezar avuye ku ngoma,maze hameneka amaraso menshi cyane wagirango abantu bari bayafitiye inyota yo kuyanywa,yewe amahanga yararebereye gusa ntacyo yigize abikoraho.

Ahagana saa munani z’ijoro njyanwa mu iyerekwa rya kabiri,nerekwa ko,itorero rya kristo ryitunganije kandi ko,gakondo nayo itunganijwe,ariko nta mbuto zarimo zeze nk’uko bikwiriye,niyompamvu umuhanuzi mukuru yahise afata icyemezo cyokugurisha gakondo kugirango hagurwe iyindi ishobora kwera neza nk’uko bikwiriye.

Ahagana mu masaa cyenda z’igitondo cy’iryo joro,nerekwa mbona abanyarwanda bose muri rusange barimo gukora igerageza ry’imipanga ngo barebe ko iyo mipanga izabasha gutema imitwe y’abantu,maze mbona umuhanuzi mukuru abaza abafite iyo mipanga niba koko bagiye kuyicisha amajosi y’abana b’abanyarwanda.Numva umwe aramwemereye ngo yego,tugiye gutangira guca amashu ariyo mitwe y’abantu.

Kuvuka mu gihe cy’Imana,ugasohoza umugambi w’Imana ku bantu bayo.

 

Nk’uko bigaragara mu buhanuzi umuhanuzi Majeshi Leon yashyize ahagaragara mu mwaka wa 2011,bigaragara ko yavutse muri 1973,mu gihugu cya Tanzania,aho ababyeyi be,bari barungiye muri 1959,ababyeyi be,bombi,bitaby’Imana hagati ya 1981-1986,bose abanzi b’umusaraba bari babarangije ku isi.

Bakuru be (2) nabo bishwe nabagizi ba nabi,hagati ya 1991-1995,uwo akurikira bwakabiri yaguye mu murwa wa MWANZA,yishwe nabanyarwanda b’inkoramaraso ba FPR,hari kuwa 05th 02 1991,dore amazina yababishe:Mugengana waturutse mu gihugu cy’UBURUNDI wacururizaga mu murwa wa Mwanza,GAKUBA Eduard bakunze kwira Madawa uyu twari duturanye ndetse iwabo bakoreshaga imbaraga z’umwijima kubijyanye no kuraguza no guterekera.

Impamvu yatumye bamwica:

 

Yavunjaga amadollar bityo abanyarwanda babcurizi bakomeye akabatwara isoko kuko yarumwana w’umusore ufite igikundiro bitumwa bategura inzira zo kumungisha bakoresheje aba police ba Tanzania,bamwicira muri gereza bamwita igipinga ngo yabakorana nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu,icyo nicyo cyaha basingaga umuntu wese FPR,yashakaga kwica cyane iyo utatangaga imisanzu kandi babona ufite amafaranga kuburyo bufatika.

Aba bicanyi mvuze haruguru,ubu bose nabacuruzi babanyamuryango bakomeye ba FPR,Mugengana ubu yigize umurokore,naho Gakuba we,yabaye umuyisiramu cyangwa umupagani kimwe muri ibyo,umuhanuzi Majeshi Leon avuga yuko urwo rupfu rwa mukuru we,rwamubabaje cyane kuruta izindi mpfu zose zabayeho,kandi ibyo byabereye mu maso ye.Mukuru we akurikira bwa kabiri we,yaguye ikigali,mubana (5);basigaye ari (3);.

Nigute umuhanuzi Majeshi Leon yaje kuba umuhanuzi w’Imana.

 

Avuga ko,kuva avutse yagiye agira imihindukirire mu mubiri we,yakunze kujya asoma udutabo twa kiliziya Gatolika twavugaga ku kuntu Umwami Yesu,yakunze afite ubwenge budasanzwe,kandi yumvira,ndetse akunda Imana cyane,umuhanuzi Leon avuga ko,we,yatekereje yuko nawe yaba nk’uko uMwami Yesu yarari.Ariko ntibyamukundiye kuko bitari bijyanye n’ubuzima yararimo.

Gusa hano avuga ko,yatangiye kuba umuhanuzi kuva cyera usibye ko,atigeze amenya yuko arumuhanuzi,ibyo abivuga ashingiye kuko yarotaga ibintu akabibona,yatekereza ibintu bizabaho nta tinde kubibona,aha atanga urugero,akimara kugera mu mujyi bwa mbere,akimara kubona telephone ya fix,avuga ko,ngo yatekereje impamvu hatabaho telephone mobile.

Kimwe mu bintu byagiye bimugora,n’ukuntu Imana yatangiye kujya imuvugisha ariko nta menye ibyari byo!Bitewe n’uko nta maman we yarafite kuko ariwe wabanje kwitaba Imana,nta muntu numwe yigeze agirira ikizere ngo abe yamubwira ibikunze kumubaho.Urugero,yagiye gutema igitoki murutoki rwabo,ahura n’inzoka (2) zigenda ziringaniye ndetse zisa niziganira aca inkoni arayikokora arangije imwe iriruka arayica mu gihe yicaga iyo ngiyo,iya (2) nayo yaritegereje ko nayo aza kuyica,izi nzoka zari ziturutse kumuturanyi witwa RUZEZWA NARSIS akaba yarakoreshaga imbaraga z’Umwijima zo mu bwoko bw’Abacwezi,ikindi gihe na none yagiye gutema igtoki kuko aribyo byokurya ahanini byari bibatunze,aragitema abonako,ari kinini agicamo (2);maze inzoka yari imutegereje muri cya gitoki ngo nakikorera imurye mu gihorihori ubuzima bwe bube burangiriye aho.

Ubwo yahamagaye umwana mugenzi we,bari baturanye kuva kuri wamuturanyi nyine ukoresha izi mbaraga z’umwijima,araza amutwaza igice kimwe cyi igitoki ya nzoka yatemye ubwo yacitsemo ibice (4); ikindi gihe yagiye guhinga mu murima byabindi abana bakiri bato bakunda kwigana gukora imirimo babonanye ba se bakora,maze igihe arimo guhiga,yica imbeba (2);bisobanura umwuka w’ubutindi bari bamuterereje,arangije kwica izo mbeba ebyeri,ashinze isuka akurura inzoka (2);bisobanura ubugome ubugize bwa nabi guhumanywa nibindi.

Avuga ko,ngo amaze kuzica,aho yarahagaze hahise hahinduka umwijima udasanzwe,kandi nyamara hari mu masaa ya saa kumi izuba ryari ritararenga,ubwo yafashe isuka arirukanka ageze haruguru asanga izuba rirava,agerageje kubibwira bashiki be,baramuseka babyita ubwoba,niyompamvu burya iyo Atari maman wawe,ntawundi muntu ushobora kugutega amatwi ngo yumve ibyakubayeho.

Ikindi gihe,yari yicaye imbere y’umuryango,abona inzoka yarifite amabara (6);yaturukaga murugo rw’inka,ahamagara abagabo ngo bayice,ariko bayigezeho banga kuyica,kandi ntibanamubwira igitumye banga kuyica barigendera;agwa mu kantu,iyo nzoka yahise yigendera,yongera kumutegera ku giti cy’Umwumbati yaragiye gucukura umwumbati maze yongera gusanga ya nzoka yamabara (6);yarifite na metro zishobora kuba hagati ya (3);cyangwa (4); noneho ntabwo yahamagaye abagabo,ahubwo yahamagaye abana biganaga mu mashuri abanza maze batangira kurwana nayo uhereye saa 9:00 za mu gitondo baza kuyica saa 12:00 z’amanywa.

Iyi nzoka yari yarirukanye inka murugo rwazo kuburyo byari byarabaye ikibazo gikomeye kitari gifite igisubizo,ikindi gihe yagiye munzu ahabikwaga ibintu bikoreshwa mugikoni batekeramo uwo munsi imubyeyi we papa yari yazanye umudamu nyuma y’imyaka (6);maman we,yitabye Imana,mugihe yarari gushaka ibyo bamutumye,abona inzoka (3);zituruka mu mwobo,zari zazanywe na wamudamu papa we yarongoye,kuki ariwe wazizanye ni uko twashe akajya avuga ngo,nimuzireke nazo n’inshyitsi?

Umurenge twari dutuyeho,warugizwe,nimihana (34);muriyo (27);bakoreshaga imyuka mibi,umurimo wabo kwari ugutwara imigisha yabandi baturanyi kugirango abana babo babo bazabyare,inka zabo ziyongere,bakoreshega imyuka yo murwego rwabacwezi,Abarangi,n’amajyini,dore urutonde rwabo.

1.Ruzezwa Narisi

2.Munyankindi John

3.Gakwasi

4.Nyagahakwa

5.Kabayija

6.Ndutiye

7.Batura

8.Eduard

9.Verronica

10.Kanganiye

11.Rwibasira

12.Murigande

13.Cumbi

14.Emmanuel HABIMANA

15.John bapfakurera

16.Serubyogo

17.Kagabo

18.Sengabo

19.Nyirantama

20.Florian

21.Suzana

Uyu yari umudamu w’umugabo witwa Thomasi wabyaye muri batisimu umuhanuzi Majeshi Leon,uyu mudamu akaba nawe yaramutwaye imigisha ndetse imwe mu mivumo yakabaye kumuryango we,cyangwa abana be,ayohereza kuri uyu muhanuzi.

Nyuma yuko hashize igihe kitari gito abandi ntabwo abibuka,aba bose niko buriwe yashakaga uwo ashyiraho imivumo ye kugirango babashe kubona imigisha bahabwa nabadayimoni,nkuko mubizi satani yavuye mu ijuru nta kintu nakimwe afite,niyompamvu abasha gutwara imigisha yabana b’Imana kubera afite ubwo bubasha akiyita Imana kandi nta nakimwe ashoboye ibyo bigatuma abatazi Imana cyangwa badashaka kuyimenya bemera gupfukamira satani kugirango abahe imigisha yihuta “INSTANT MIRACLE”

 

Ibi byose satani yabikoze kuko yarazi neza umuhamagaro wa mwene data,uburyo Imana izamukoresha ibikomeye mu isi yabazima,imigambi ya satani kwari ukwica cyangwa agafungwa ubuzira herezo kugirango ubutumwa mwumva none ntibuzabagereho kuko ubuhanuzi bumaze gusomwa nabantu benshi cyane kuburyo budasanzwe kugez’ubwo na society ya google.com yatwandikiye itubaza buryo ki,uyu muhanuzi bamubona kugirango bavugane nawe kubijyanye n’ukuntu yabakorera pubulicite cyangwa advert kuri page ye,y’ubuhanuzi.

Umwanzi satani abasha kumenya umuhamagaro wawe,niyompamvu Umuhanuzi Moses yavutse abana babahungu bakicwa bibwira yuko yaguye muri abo bishwe ejo atazakiza abayisirayeli,Umwami Yesu nawe niko byagenze Herode akimara kumenya ko,havutse uzaba Umwami,yishe abana babahungu uhereye kumyaka ityarenze (2);gusubiza hasi,bituma abana ba Rasheli bose bicwa haba induru ni kuboroga gukomeye ahitwa Irama aho umuhanuzi Samuel yaratuye!

NTUSHOBORA GUKORERA IMANA UTARI WIGISHWA NGO UNAHABWE IBIKORESHO IBYO UZAKORESHA UMURIMO W’IMANA.

Uyu muhanuzi avuga ko,ngo yatangiye abona inzozi,nyuma yahoo aza guhabwa impano yokuzisobanura,hiyongeraho kwerekwa,yongererwa indi mpano ikomeye iyo umuhanuzi Samuel yarafite yo kumva amajwi avugirwa kure cyane,kuburyo avuga ko,nta muntu ushobora kumuvuga cyangwa ngo amuganbanire kuko ibyo babasha kuvuga byose abasha kubyumva.

Sibyo gusa abasha no kubona ibirimo gukorwa nkaho ahibereye aho ndavuga iyo yirambitse kugisasiro,iyo ari maso,abasha kwerekwa agatwarwa nkuri gusinzira nabwo abasha kubona,sibyo gusa hiyongeraho impano yokumenya niyompamvu abahanuzi bitwa ba ‘Bamenya’hakiyongeraho impano y’ubwenge,iyu bujyanama,kwigisha,no kuba intumwa.

 

Ibi bituruka mu masengesho kwegera Imana kuburyo budasanzwe,nyuma yo kumenya ubuhemu yahemukiwe Uwiteka Imana yamutegetse kubanza kubabarira ababahemukiye kugirango Uwiteka abone inzira yo kwihorera,yabashije guhamagara umwe mubishe mukuru ariwe Gakuba Charles Eduard amusaba imbabazi z’uko kenshi yagambiriye kwihorera.

 

Ibyo byabaye muri 2009 ikigali kuri Restouranta yitwa KARIBU iri iruhande rwa Save the children cyangwa ahahoze radio Rwanda nibaariho ikiri kuko bigeze kuvuga ko izimurwa,ntayindi nzira yokunesha abanzi usibye kubabarira bityo Imana ukayirekera ikikorera kuko iyo itaza kubimenyesha sinari kubimenya.

 

Ntabwo rero yabimenyesheje ngo nihorere,ahubwo ni uko nabaye inshuti yayo,bigatuma imugirira ikizere bigatuma imubwira byose,niyompamvu guhora ar’ukwayo,gutahura ko Imana ivugana nanjye byantwaye imyaka 17yrs,guhanura narahanuraga kenshi ariko sinigeze na rimwe nibwira ko nd’Umuhanuzi kuko ntabwo nabihaga agaciro kuko nashakaga kumera nk’Abandi bantu basanzwe kugirango mbe nagira icyubahiro gituruka kuby’umubiri.

 

Kugeza aho Imana yantwaye mu ishuri kwiga muri KIST,kuko yari yarabimbwiye kuwa 27th Feb 2002,kuwa 27th Feb 2003,nari nicaye ku ntebe y’ishuri,iyo Imana ivuze irasohoza,ibyo yabikoze kugirango ikureho igisuzuguriro cyari kindiho no kugirango mu gihe gisa nk’iki’nzabashe kuyikorera.

 

Ntamuntu Wabasha gukorera Imana,ahubwo Imana niyo igukoresha umurimo wayo,naho iyo bigiye mukuba umukoze wayo biragorana kuko bijya no mucyo twakwita inyungu zo kumpande zombi,bisobanuye ko,ibyo bihembo uhabwa buri kwezi nibyo ntabindi uzahembwa kuko ibihembo byawe bihwanye nibyo ngibyo wahawe,ariko iyo uri umugaragu w’Imana,har’igihe ikugabira,cyangwa ikakugororera bitewe n’uko witwaye mukazi cyane iyo ufite kwizera ukabasha kuyihamairiza udatinya.

 

Kwirinda kumva amajwi y’abantu kubijyanye n’inama bakugira,hari abantu bashaka icyubahiro cyiba mu Mana,cyangwa mu murimo wayo,abo nibo bakunze guteza akaga itorero rya kristo,hari abihaye kuba abahanuzi nyamara nta nibicurane bashobora gusengera ngo bikire,ngabo bishe umurimo wa kristo.

 

Abantu benshi bihaye amapeti batahawe n’Imana,iyo urumugaragu nta peti wakwiha ahubwo utereza shobuja akaba ariwe uguha akakuzamura mu ntera kuko aba yakunezerewe,guhanura nibyiza kubahanurirwa ariko kumuhanuzi nakaga n’ibyago,amakuba,gusa Imana iba ikuri hafi.

 

Naho kubakunda guhanura cyangwa guhanurirwa ibyiza,mbese bahanurirwa ibyo bashaka,cyangwa bagahanura ibyo bahaka,abo nabandi,nibabandi Paul yavuze ko,Imana zabo ar’inda,ariko abahanura ibya kristo siko bimeze kuko urupfu arirwo rubakoreramo naho abahanurirwa ubugingo akaba aribwo bukorerwa muri bo.

 

Igihe kirageze ngo ibyari ibanga byise ngo bishyirwe ahagaragarakugirango umwanzi nabamukorera bakurwe n’isoni,satani akunda ibanga cyane kuko ibye iyo byamaze kumenyekana ahita asenyuka n’ubwami bwe bwose nabambari be,n’uko rero mutinyuke murwanye satani nawe azabahunga kuko imbaraga zidukoreramo ar’izakristo wanesheje igorota kumanywa yihangu akaba yaraduye amarao yigiciro cyinshi kugirango tubone ubugingo buhoraho.Amen.

 

Ubwo umwukawera yakomeje ansaba ko,natangira kwandika kurugendo rwo mubutayu uhereye aho urugendo rwatangiriye,ndibuka ko,nahagurutse kuwa 24th mata 2010,twerekeza mu gihugu cy’ubugande,twagezeyo uwo munsi,mu gihe twari mucumbi ryitwa ONATRACOM Guest House,nerekwa ko,madam ubutayu twinjiyemo atazabushobora.

Ubwo hari kuwa 25th mata 2010, musaba ko, yakwisubirira inyuma arabyanga,twageze kumusozi wa Prayer Mountain,twahabaye amezi (2);mukwagatandatu kuwa 18th Kamena 2010,twari tumaze kubona icumbi ariko tutarajya kuribamo nk’uko abahanuzi bari bahanuye yuko Uwiteka aduhaye icumbi mu murwa mukuru w’Ubugande.Ubwo twakomeje kuba kumusozi iminsi micye turamanuka tuva kumusozi.

Twageze mu icumbi muri kamena,twakirwa n’itorero ryaborwaga na Bishop.Aaron Batange akaba yari umunyarwanda waturutse za Congo ahitwa Bukavu,yari yarashakanye n’umugande-kazi,witwa pastor Grace Batange,Imana yankoresheje imirimo itangaje harimo gufata abarozi bari murusengero,kwirukana abadayimoni,gusengera indwara zigakira,Bishop abibonyeko,abantu barushaho kugenda bankurikira aho ngiye hose kubera imbaraga z’Imana,nibwo yagiye Congo azana amarozi kugirango ahumanye ubugingo bwanjye.

Nibwo Uwiteka yambwiraga ko,ar’umurozi,nanirwa kubyizera ndetse tubipfa namadamu kuko yari yaratwakiriye neza kuburyo butangaje adufata nk’abakozi b’Imana,mu gihe tukibitekerezaho,aba asubiye muri Congo aragende azana amarozi yo kurwego rwo hejuru,Imana irambwira iti,uyu muntu ngiye kumwica kuko agiye kukugirira nabi,ndetse nawe yerekwa yuko igihe cye,cyo gutaha cyegereje.

Ubwo yaje kumbaza ubwo butumwa yahawe icyo buvuze,sinamusobanurira nk’uko bikwiriye kuko nagaga intambara zidafite impamvu,ubwo yagiye murugendo mu gihugu cy’Ubusuwise nk’uko Imana yabivuze ko,nagaruka azahita yitahira agakurwa muri uyu mubiri.

Kuwa 14th Gashyantare 2011,nibwo Imana yamakuye mu mubiri,nyuma yogukoresha imbaraga z’umwijima kugirango atugirire nabi ariko Uwiteka aba kuruhande rwacu,yajyanywe kwa muganga,abakiristu be baza kunsaba ko,namusengera ariko umwuka w’Uwiteka arambwira ati ntumusengere kuko yamaze gupfa,mbi bwiye abakiristu ntababyizera batekereza yuko ar’urwango mufitiye.

Nyuma y’umwanya muto inkuru ziza zivuga yuko yitabye Imana,uwo niwe muntu wa mbere nabonye Imana yishe kubera njye!,nyuma y’igihe gito umugore we,akora ubufindo yohereza umudamu ufite umwana wapfuye ngo tumusengere bityo bahite bamfata ko,mbuza abantu kujya kwa muganga bagapfira murugo.

Ibyo babikoze bazi neza yuko tutabizi,hari kuwa gatatu,mu gihe kuwa gatanu w’icyumweru cyari cyashize Uwiteka yavuganye natwe turi mu masengesho,maze aratubwira ati musenge kuko,hari amakuba yaragiye kubera hano hantu,ubwo twarasenze kuwagatatu bazanye iyo ntumbi basanga navuye murugo maze umumotari warutwaye iyo ntumbi aravuga ati uyu mupastor muramugorera ubusa dore uyu mwana yapfuye!

Imana iba indengeye gutyo nubwo ntari mpari,uwo mwana baramujyanye bamukorera ibyo abapfu bakorerwa nkomeza gukorera Imana,kuwa 27th Nzeri 2011,nibwo ndi kuri prayer mountain,Umwuka w’Uwiteka yavuganye nanjye arambwira dore ibikomeye biraje ariko nzabana nawe ntutinye kuko nd’Uwiteka Imana yawe.

Yicishije Ingabire Charles,kandi ariwe bafatikanije gushimuta umuhanuzi Majeshi Leon.

Nibwo Uwitwa FRUIT NYAGASAZA INNOCENT afatanije na nyakwigeendera INGABIRE CHARLES bateguye umugambi wo kunyica,nabwo umwuka w’Imana arambwira ati,dore INGABIRE na FRUIT bakoranye umugambi na leta y’Urwanda,ariko uhumure ntacyo uzaba,ubwo nzakongera kubona iyerekwa lindi,mbona nirukanka mpunga za maneko z’Urwanda aho ngiye zinsangayo.

Niko byaje kugenda kuwa 22nd Ugushyingo 2011, nashimuswe n’itasi za Uganda zifatanije na leta y’Urwanda,hari mu masaa mbiri za mu gitondo kuri station ya kobili yahitwa KASUBI maze bantwara muri gereza ya CMI aho namaze iminsi igera kuri 143,ntibigeze bemerera umufasha wanjye ko,ansura,ariko Imana yakoze ibikomeye ikoreheje za Amnesty International na Red cross ICRC imigambi yo kuntwara ikigali iburizwamo.

Maze kurekurwa sinari mfite aho nerekera kuko madamu bari baramubujije amahwemo,ubwo nk’uko Imana yabivuze cyangwa uko nabyizeraga natwawe muri Hotel aho nabaye amezi (7);Red cross yampaye ibihumbi 100.000 Ush ,Amnesty International bampa amayerro 300,ayandi yose yatanzwe n’umuntu Imana yabwiye ko,agomba kunyitaho uwo muntu ntaho twigeze guhurira twarinze dutandukana ntaramubona amaso ku mason a nubu mpuye nawe sinamumenya yitwa NZIBAVUGA SOPHONE atuye muri America Georgia yamenye biturutse kumudamu witwa Christina nawe uba muri Dern Mark,kubera ubuhanuzi,ariko aba bose niko leta y’Urwanda yabagezeho bemera kuyikorera murwego rwo kuneka no gutanga amakuru anyerekeyeho.

Sophone niwe wishe files yanjye muri UNHCR,kuko yabaga azi gahunda zose kuko niwe mutera nkunga Imana yakoresheje kugirango iramire ubugingo bwanjye,ariko nubwo yabigenje utyo,yatangariye mu mwuka agaheruka umubiri,Imana ntabwo byayibujije gukora.

Nibwo Imana yavuganye nanjye imbwira ko,igiye gukora igitangaza gikomeye igakoresha Sophone akohereza amashillingi mpite mva mu gihugu cya Uganda kuko ntayandi mafaranga nzahabonera,ubwo kuwa 01st Ugushyingo 2012,navuye muri hotel,njya kuba kumuryango wa UNHCR,ubwo za maneko z’Uganda n’Urwanda zahise zibimenya,bahita babwira HCR kunyirukana kugirango babone uko bamfata.

Ndabahakanira mbabwira yuko bashinzwe impunzi bityo ko,aribo bagomba kunyitaho,har’umuzungu witwa Steveen,niwe wakoranaga n’intasi z’Urwanda yica dossier yanjye kugirango mfatwe ntwarwe ikigali,ariko biranga nibwo bahamagaye police iraza kuwa 06th Ugushyingo 2012, baramfata barantwara bangeje kuri police,mu gukora statement bansaga nta cyaha mfite barangarura bansubiza kuri HCR.

Ubwo ibyo byose byanze nibwo umukuru w’impunzi mu gihugu cya Uganda,KAZUNGU yahise yiyizira aza kunyirukana imbere y’umuryango wa HCR,ndahava njya muri Red cross ICRC,nahavuye kumugoroba mpamagara nyirasenge wa Madam witwa Bora washakanye n’umusirikare w’umugande musaba ko,ancumbikira iminsi (3)arabyemera,hari kuwa gatatu,maze njya iwe,kuwa kane umugabo we,aba yabimenye uwo mabukwe ati shaka aho ujya,kuko umugabo we,yari yarashatse kugurisha umudam wanjye kuri leta y’Urwanda kuko niwe wakurikiranaga files yanjye.

Ubwo col.Gody araza nanjye musubiza yuko,ntamuntu nibye bityo ntashobora guhunga kuko mbere yuko nza gucumbika nabanje kubisaba kandi ukabinyemerera,rero ntibishoboka yuko mva hano nk’imbwa yibye kandi nta cyaha nakoze.Ubwo umugabo we,araza ntiyigeze yinjira mu nzu yaheze hanze,arangije aragenda.

Kuwa 09th Ugushyingo 2012, nibwo nagiye muri ambasade ya Kenya mbatekerereza ibyanjye maze bangira inama buryo ki,nakwinjira mu gihugu cyabo,nyuze kumupaka,ubwo muri iryo joro ryo kuwa gatanu nibwo Imana yakoze cya gitangaza gikomeye Sophone yohereza amadollar $180,har’undi mwene data w’umurundi yitwa BAGWAGURE nawe yohereje $100,ayo niyo nagize impamba nyura kumupaka wa Uganda ninjira mu gihugu cya Kenya.

Ubutayu bwa Uganda buba burangiriye aho,nacishije macye kuko nabonye ko,kurondogora Atari byiza,ibindi tuzabiganirira mu itorero kristu azaduha nyuma y’umwkagara avuye ku ngoma hakima ingoma ya kristo,kuko icyo gihe hazaba hari ingoma (2)iya KIGELI niy’Uwiteka Imana yo mu ijuru.

Skip to toolbar