Inkongi y’umuriro mu buhanuzi.

Nk’uko ubuhanuzi bwo mu gice cya 1-3,cy’ubuhanuzi bw’uRwanda,buvuga yuko umuhanuzi yabonye uRwanda rushya vuba vuba,ubu buhanuzi ntabwo twabashije kubushaka kuko tuzi neza ko mwabusomye kwari ukubibutsa ibyahanuwe mu nkongi y’umuriro mubuhanuzi aho bufatwa nka kimwe mubimenyetso byamarembera y’ingoma ya FPR.


 

Umuhanuzi ahanura ubu buhanuzi yarebega ibintu bikomeye biri uko biri uyu munsi wa none,aho uRwanda ruhiye amayoberane adasobanutse icyo kikaba ikimenyetso cyo kurimbuka kw’ingoma.

Inkongi y’umuriro munganda z’uRwanda.

 

Uhereye kuwa 04 Nyakanga 14,mu Rwanda hamaze gushya inganda esheshatu utabariyemo amagereza n’amazu yabantu ku giti cyabo,abenshi barimo kuvugishwa ko ngo yaba ari rucunshu yaba igiye kugaruka aho abega barwaniye ingoma n’abanyiginya aribo bari basanzwe bategeka.

Icyo abanyarwanda bakwiye kwitondera duhora tubasaba, ni uko bakwiye kwemera ubuhanuzi ibyo Imana yavuze kuko kugez’ubu nta muntu n’umwe watinyuka gushinga urutoki ubuhanuzi.

Nta cyumweru gishize tubagejejeho ubuhanuzi bw’Intumwa rene Masasu aho Imana yamukuyeho ubutware bw’Umurimo wayo,kuwa 12 Nyakanga kuwagatandatu ushize Bishop Davide Mutabazi waguye mu masengesho y’iminsi (40);ese koko bibaho ko,umuntu ajya imbere y’Imana aho kugirango ahakirire ahubwo akagwa mu masengesho?.

Ubwo se koko murumva ibyo bintu bisobanutse!cyangwa bamutanzeho igitambo akawamugani?gusa ibyo Imana ivuga ntabwo bishobora guhera,kandi ubuhanuzi buri kwihuta cyane kuburyo witegereje neza wasanga n’Intumwa gitwaza nawe bwaramaze kumugeraho kuko Uwiteka Imana ayavuze yuko itorero rye ko,rizashiraho none ubu yahungiye mu gihugu cy’Uburundi aho agiye kubeshya Abarundi yibwira ko Imana ho itaamusangayo?.

Itorero ryo mu Rwanda araritaye kubera imbaraga z’umwijima yakoreshaga zose zimaze kurangira kuko kuwa 01.01.2013,Uwiteka yavuze yuko imbaraga z’abarozi zose azishyizeho iherezo,nimuri urwo rwego abarozi bose ubu naho bakomeje umwuga wabo,imbaraga zabo ntacyo zishobora gutwara abo zohererjwe.

Ariko ibyo ntibivuze ko mudakwiye gusenga ngo mwidamarire ngo ni uko Uwiteka yamaze gusenya cyangwa yahagurukiye kurwanya imbaraga z’umwijima,kuko abakndwa n’Imana nibo bana b’Imana.ikinyoma kigeze kumusozo nk’uko ubuhanuzi bwagiye bubigaragaza.

Abakiristu ba Gitwaza bagiye baduka cyane batwohererza e-mail z’iterabwoba,ariko cyane cyane umuhanuzi Majeshi Leon niwe bibasiye cyane ariko urusaku rwabo rwabaye nk’urwibicyeri rutabua inka kunywa amazi.

Bene data bakundwa mwemere ibyo Imana ivuga kuko ibafitiye imigambi myiza kandi erega ibyo yibwira kutugirira n’ibyiza ntabwo ar’ibibi,kuko niyokwiringirwa kandi ntawayiringiye wigeze akorwa n’isoni.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar