INGOMA NKORAMARASO YA FPR,MU MUGAMBI WO KUMARA ABATUTSI.

 

Amakuru aturuka mubiro bikuru bya FPR,agera ku kinyamakuru inyangeNewss.com,aravuga yuko haba hari gahunda yo kwica abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bari mu gihugu baba bakekwaho kuba bemera cyangwa kuba bashyigikiye ishyaka rikorera mubuhungiro ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali ariryo RNC.


Bamwe mubatanga ayamakuru bakorera mucyitwa National Executive Committe (NEC) basabye ko amazina yabo atashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo,baragira bati,mur’ikigihe ibintu bikomeje kuba amayobera,har’ingeso yadutse mubacuruzi aho umuntu aba agufitiye umwenda wamafaranga wamwishyuza aho kugirango akwishyure ahubwo ahita akurega muri FPR ko ngo ushyigikiye umuryango wa politiki ukorera hanze y’Urwanda RNC,iyo urumuhutu birumvikana uhuzwa na FDLR.

Izi mfura zivuga ko,ibi birego muri iki gihe ar’ibirego bikomeye cyane,ngo kuko NEC yafashe ibyemezo ko umucuruzi wese uzavugwaho gushyigikira RNC agomba guhita akeneshwa ako kanya ndetse n’imitungo agahita ayamburwa hakoreshejwe RRA,bakamushyiraho imyenda y’imisoro yabaringa kugirango haboneka imwe mu mpamvu yo kumucenesha kugirango adahunga akajya kubarwaniriza hanze y’igihugu.

Bakomeza bavuga ko,ngo ibi biri muri bimwe bimaze gukenesha igihugu kuburyo budasanzwe nubwo Urwanda rwihagararaho,ariko ngo ibintu byaracitse,ngo bigeze aho noneho batangira gufata kumutungo w’igihugu uba warategenijwe kuzagoboka igihugu igihe cya kaga gatunguranye ngo kuba leta yarageze aho itangira kugurisha imwe mu migabane yayo binyujijwe mu mpapuro z’indanga migabane ngo nikimwe mubimenyetso bigaragaza ko igihugu kigeze mu marembera.

Umuhanzi KIZITO MIHIGO akaba arumwe mubasore ba batutsi babimburiye abandi kurira imisozi imaze kumera mu murwa mukuru wa Kigali hakurya y’imisozi y’igikundiro kandi uwo musozi akaba atabasha kuwurira nk’uko ubuhanuzi bubivuga,nyamara buriya birenge niwowe ubwirwa!

Uwo mugani waturutse kumugabo wagiye gusambanya umugore wamugenziwe,maze nyirirugo arataha,wamugabo yihisha murugi undi amaze kwinjira mu nzu umugore ati ariko ibirenge byawe biranuka icyuya undi ati ese urinda winuba wampaye amazi nkakaraba,ubwo yayasutse mu ikarayi ayajyana inyuma y’inzu agarutse ati nayagejejeyo arongera ati urabe wumve birenge niwowe ubwirwa,nyirirugo asohotse undi nawe aba abonye akanya ko gusohoka.

Kubacira uwo mugani ntayindi mpamvu ibinteye,ahubwo ni uko urupfu rwamaze guhumurira gakondo,abarokore nibo bajya baririmba ngo ijuru ryahumuye we!!Nanjye reka mvuge nti urupfu rwahumuye we!mbese niba gupfa ntawe byishe niki utinya? Buriya ndiwowe nafata urwo rutsyo rukuri kumugongo nkaruhirika hirya yawe,narangiza ngahambura amaguru nkazamuka mugisenge cy’inzu,narangiza ngasimbuka nkagwa hejuru yamacumu ngafata ibisogororo nkabihambira kubikomere ngatabara aho kugirango bazantege umushi nzabure icyo nzahiga ubwo imfura zizaba zateranye aho kugirango mpire mu nzu nk’umugome wese.

Skip to toolbar