Impamvu y’Ubuhanuzi.

Imwe mu mpamvu zituma habaho ubuhanuzi,icya mbere ni uko hariho Imana yo mu ijuru,icya (2);ni uko hariho abantu bubaha Imana kuburyo ntacyo ishobora gukora itababwiye,ariko abantu benshi bikundira ubuhanuzi bujyanye n’imigisha gusa,nyamara witegereje neza ibihanurwa byose wasanga ar’umugisha kuko Imana iburira abantu bayo kugirango bamenye ibihe aho bigeze.


Niba bishoboka ko,umenya aho ibihe bigeze mu gihe abandi baba bagenda nk’impumyi!ntamugisha urenze uwo,ariko kubera ko haba hariho zimwe munyungu zabantu kugiti cyabo zibangamirwa n’ubuhanuzi,usanga abo bahanuzi bamererwa nabi cyane kuburyo utarebye neza ahita yicwa.

Impamvu nyamukuru usanga,ar’uko satani yanga ubuhanuzi cyane kuko iyo ubuhanuzi busohotse bw’ukuri,imiorere yabadaimoni ihita icika integer!kuko abantu bahita bishingikiriza ku Mana,akaba ariyo mpamvu inshuro nyinshi uzasanga ubuhanuzi busa naho bufite icyo bupfana na politike kuko ubuhanuzi bwibanda kubuzima bw’abantu cyane kuko arabantu b’Uwiteka kandi abo bantu bakaba bayoborwa na politike yabana baa’bantu.

Ibyo rero leta ibigenderaho kugirango ibashe kubona ibirego irega abahanuzi cyane ko inakoresha bamwe mu biyita abakozi b’Imana usanga bivanga na politike aho kunyurwa n’umurimo Uwiteka aba yarabahaye,usibye ko utanamenya ko Imana yabahamagaye kuko akenshi usanga nta nibimenyetso bigaragaza ko bahamagawe.

Kuko Umuntu wahamagawe n’Imana atinya Imana akanayubaha,ndetse arangwa n’impano y’Imana ikamukoresha ibimenyetso nibitangaza atarinze kubyikanira cyangw ango akoreshe ubwenge bw’abana bab’abantu,kuburyo bigaragarira buri wese yuko ar’umukozi w’Imana nta gushidikanya.

Ibyo rero satani yarabivanze yizanira abantu bahanura ibyiza gusa,amafaranga,kujya America cyangwa mu Burayi,akazi keza kurongorwa n’umukire cyangwa wize ugasanga abantu barabeshyera Imana ko yavuze nyamara itarigeze inavuga,wareba ubuzima bw’uwo uhanura cyangwa uhanurirwa ugasanga harimo tena?.

Ariko ibyo byose Imana imaze kubirambirwa niyompamvu yahagurukije insuzugurwa kugirango ikoze isoni abiyita abakomeye bityo bimenyekana ko mu ijuru har’Imana,Uwiteka abiteho kandi abagirire neza murusheho gushaka mu maso hayo kuko igihe ari cyigufi cyane ngo Umwami Yesu agaruke.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar