Imfubyi ipfa ikuze.

Amakuru aturuka mu bigo by’Imfubyi mu Rwanda aravuga yuko ibigo by’Imfubyi bigiye gufunga imiryango,nyuma yuko leta ya fpr,ishaka ko abo bana bashyirwa mu miryango akaba ariho barererwa.Aha wa kwibaza impamvu ibiteye kugirango ibigo by’imfubyi bifungwe igitaraganya kandi ar’ibigo bikora neza atar’ukuvuga ngo har’icyo bsbishinja wenda kijyanye n’imikorere mibi,ugasanga haba har’ikibazo kibyihishe inyuma kitaramenyekana.


 

Amakuru agera ku nyangenews yemeza neza ko ngo ifungwa ry’ibi bigo ryaba ryihishwe inyuma madamu Nyiramongi Jeannette Kagame, yamaze kubona yuko ibyo bigo byaba bibona inkunga itubutse,ibyo byamuteye guhimba amayeri yose ashoboka kugirango yambure ibikorwa byiza byakorwa nabo bagiraneza noneho abe ariwe babiha dore ko yamaze no gushaka ababyeyi bazakira abo bana kugirango bajye ababha intica ntikize ariko ayo mafaranga ntbanyure mukwaha ngo aribwe nabandi.

Umwe mubabyeyi ukorana byahafi na madamu kagame utarashatse ku amazina ye ashyirwa ahagaragara,avuga ko biteye agahinda kubona leta aho gushyigikira abo bana ngo nabo bazabone ejo habo heza ngo none bagiye kubacuruza.Akomeza avuga koabo bana niba baramutse bakuwe mu bigo by’imfubyi ngo birashoboka ko abatera nkunga bafashaga abo bana inkunga batangaga ngo bashobora kuyihagarika kuko bazaba babonye ubufasha.

Imwe mu mpamvu bafashwaga ngo ni uko batagira imiryango ibafasha bityo abo bagira neza bakemera kwitanga kugirango haboneke ababyeyi babarera ndetse banabakurikirana byahafi kugirango babone uburere kimwe nabandi bandi bana baba mu miryango.

Amakuru akomeza avuga ko ibyo bigo byari bimaze gufasha abana benshi kuburyo abenshi ubu babaye abagabo nabagore,barubatse ,none ubukungu buraguye binjiye mu bigo by’Imfubyi,uwo mubyeyi yakomeje evuga ati ese ay’imfubyi za jenocide ntabwo yabahagije kuburyo basenya ibigo by’Imfubyi batigeze banafasha kuva bafata ubutegetsi,none ahubwo aho gushimira ibigo by’Imfubyi nabo bagira neza babituye gufunga ibyo bigo hanyuma yo kubifunga se abandi bazaba bashaka ubufasha bazakurwa hehe?.

Ngibyo iby’iwacu iRwanda,nuko bimeze ubunza ar’umuzimu wateye uRwanda sigusa kuko ibihabera ntahandi biba,utubari twarafunzwe ngo hagomba gukora utwa fpr n’utwa perezida wa repubulika ariko ubundi perezida ajya gushing akabari gute?amaduka yabaye ayabao ikibazo nuko babakenesheje bakibagirwa ko aribo mushinga wabo.

Bantu basenga Imana mujye kumavimusengere urwagasabo,byaba atar’ibyo umuzinga uruvamo umwibano,ariko babivuze ukuri ntabikino bikinwa bijya mu nka,burya iyo amata yamenwe ntakiba gisigaye,yewe nah’Uwiteka wenyine niwe watabara Urwanda.

Skip to toolbar