Ikinyamakuru inyenyerinews cyarashimuswe nyuma yo kwirenza Ingabire Charles wari umuyobozi mukuru wacyo.

Amakuru agera ku InyangeNewss aturuka mu gihugu cy’Ubwongereza,aravuga ko,ikinyamakuru inyenyeriNews.Org,ko,cyashimuswe na zamaneko za Kigali zikorera leta y’uRwanda.Umukuru w’ishyaka Rwandese people’s Part RPP-Imvura,avuga ko,icyo kinyamakuru inyenyerinews cyari icye akaba yaragifatanije na nyakwigendera Ingabire Charles wishwe na za maneko za Kigali barimo abagize umuryango wa za maneko za Kigali RPRK,Ntagungira Rene,Nyagasaza Innocent,nabandi benshi yaramaze gutangira gukorana nabo.


Amakuru avuga ko,yazize kuba yarakoranaga na RNC byahafi cyane na nyakwigendera Karegeya ndetse na Gen.Nyamwasa kuko yabandikiraga amakuru kuburyo bugaragara,ariko za maneko zaramwiyegereje buhoro buhoro,yibagirwa ubuhanuzi yahawe n’umuhanuzi Majeshi Leon kuwa 14th Nyakanga 2011,ko,azinjira muri Network ya zamaneko za Kigali zikazamwivugana.

Uko niko rero byaje kugenda yinjiye muri zamaneko za Kigali nyuma yuko inkunga yabonaga yarimaze kumera nk’ihagarara abura uburyo yakomeza gukora itangaza makuru maze ahitamo gukorana na za maneko za Kigali dore ko bari bamaze igihe bamutereta ko nubwo bamutesheje Bank ye ya Ongera bashobora kongera kumuha amahirwe yokongera kubona imikorere.Ibyo yabibwirwaga na maneko LT.CYUSA warushinzwe kwiyegereza abatavuga rumwe na Kigali kugirango babone uko babaca ibihanga.

gutakaza inkunga yabonaga ya RNC,byatewe ni uko maneko wa RNC,LT.Ruyenzi Aloys yaje I kampala akaneka imikorere yuwo munyamakuru maze agatanga raporo ibukuru ko,nyakwigendera asigaye akorana na Kigali ,maze aba abuze iyo nkunga yabatavuga rumwe na leta ya Kigali.

ibyo yabikoraga arinako akomeza gukorana n’umuyobozi wa RPP-Imvura,ndetse hakiyongera ni uko yakoranaga na za maneko za Kigali zakoreraga mu mutwe wa fdlr Congo –Kinshasa,byose rero byabaye uruhurirane kuri we,cyane ko yari yarashyize hanze amakuru yo ku Gikongoro uburyo Gen.Ibingira yishe abahutu bari barahungiye mu nkambi yahoo ku Gikongoro.

Bamwishe kuwa 02nd December 2011,mu murwa mukuru wa kampala,bamukuraho Admin,na Pass Word by’ikinyamakuru inyenyeriNews.Org,iki kinyamakuru cyahise cyigarurirwa n’uwitwa Noble Marara uba mu gihugu cy’Ubwongereza,akaba nawe yaramaze iminsi anyuza inzandiko ze kuri icyo kinyamakuru k’inyenyeriNews.

Uwitwa John Karuranga  avuga ko,atongeye kumenya amakuru y’icyo kinyamakuru yabashije gushoramo umutungo we uteri mucye,ndetse bari bamaze kwandikisha nikindi kinyamakuru cyitwa UKURI muri leta ya Uganda,bamwishe bamaze gusohora № (4);kuri icyo kinyamakuru hariho amafoto ya Kayumba n’ay’Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa aho babeshyaga abaturage ko ngo Kayumba yiyunze n’Umwami w’Urwanda ngo bakaba bakorera hamwe.

Umwaka ushize wa 2013 muri Kamena umunyamakuru w’InyangeNewss yaganiriye na Noble Marara,maze Noble yiyemerera ko icyo kinyamakuru aricye ngo ariko akaba atar’umunyamakuru,ndetse yongeyeho ko,ariwe ushinzwe guhemba abanyamakuru bakora kuri icyo kinyamakuru,ngo akaba anashinzwe kugura amakuru aha akaba yarasabye umunyamakuru w’inyangenewss ko yajya amugurisha amakuru,kunshuro ya (2) bongeye kuganira abwira umunyamakuru w’InyangeNewss ko,we ntaho ahuriye n’ikinyaakuru inyenyeriNews,ko we, atar’umunyamakuru,aha rero ibyo Karuranga avuga bikaba bishobora kuba ishingiro n’ubwo ntawabishingiraho ngo bimugire umwere ko yaba adakorera leta ya Kigali.Kuko n’umusaja mwene wabo,Noble we,yahoze ari umusirikare urinda umukuru w’igihugu,akaba nawe akomoka mu kazu.

Iyo urebye amakuru bandika ushobora kugira icyo ukuramo mu byo tuvuze muri iyi nkuru,biragoye kumenya umusaja udakorera leta ya Kigali n’utayikorera cyeretse wenda ba Gen.Kayumba bo tuzi ibyababayeho,ariko nabyo muri politike ntacyo bivuze kuko ushobora kumva ejo bundi ntibyagutangaza ko bakongera kumvikana kuko icyo bapfa nibo bakizi,usibye ko,kitari kure yo kurwanira ubutegetsi.No permanent enemy,no permanent friend,but permanent Interest in politics.

Umukuru wa RPP-Imvura akaba akomeje kuvuga ko,icyo kinyamakuru cyashimuswe niba adateza ubwega,byaba arakaga gakomeye kubanyarwanda kuyoborwa nabantu bafite imiterere ya bene ubu bwoko bw’ubutegetsi.

Bitewe n’inyandiko twabagegejeho ubushize,abantu batwandikiye ari benshi basaba ko twashyira ahagaraga e-mail ya bwana Karuranga John kugirango bemere ko,ibimuvugwaho byaba bifitanye isano nukuri,turizera ko,muri iki cyumweru dutangiye tuzayibagezaho mukirebera ukuri kubivugwa kuri uyu munyapolitike ufite ishyaka ritagira abantu.

Skip to toolbar