Ibintu birashyushye mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kigali,amakuru aturuka muri USA,mubanyamuryango ba RNC ihuriro nyarwanda ritavuga rumwe nubutegetsi bwa kigali ngo biteguye gukora imyigaragambyo aho bazamagana umunyagitugu Paul Kaga uyoboye uRwanda m

Ibintu birashyushye mubatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa kigali,amakuru aturuka muri USA,mubanyamuryango ba RNC ihuriro nyarwanda ritavuga rumwe nubutegetsi bwa kigali ngo biteguye gukora imyigaragambyo aho bazamagana umunyagitugu Paul Kaga uyoboye uRwanda muburyo butemewe namategeko.


 

Twashatse kumenya imyiteguro y’ ihuriro nyarwanda RNC,aho yaba igeze,avugana n’inyangenewss,akaba atifuza ko,amazina ye,yashyirwa ahagaragara,yadutangarije ko,imyiteguro ngo yaba igeze kure kuko bamaze gutanga umusanzu kubanyamuryango bazajya kwamagana umunyagitugu Kaga Paul ubwo azaba agiye mu nama I washingiton DC muri America.

Twibutse ko iyo nama izabera muri America yatumijwe n’igihugu cy’America bakaba baratumiye abakuru bibihugu by’umugabane w’Afrika,mubatumiwe n’umukuru w’uRwanda Kaga Paul nawe arimo akaba yitezwe kuzakirwa nabatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe,badutangarije ko,bazamwakiriza indirimbo nziza zijyanye n’igihe tugezemo.

Igikomeje gutangaza abantu n’uburyo bazamubyinira,ariko amakuru aturuka ikigali yemeza ko,rwose Paul Kaga atifuza kwikirwa n’ihuriro nyarwanda RNC,kubera uburyo mu mpera zuyu mwaka aherutse kubaca igihanga aho yaciwe igihanga cy’umuyobozi washinze iryo huriro nyarwanda RNC Col.Patrick Karegeya akaba umwe mubashinze iryo huriro nyarwanda.

Leta y’uRwanda isa naho yaciye intege uyu mutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa fpr,kuko nyuma y’ipfa rya Col.Patrick Karegeya,abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bamwibonagamo babifashijwemo n’umunyemari Kabuga Feliciani.

Uyu munyemari yaje gushyiramo umukwe we,Dr.Paulini Murayi maze nyakwigendera Patrick Karegeya aho yitabiye Imana,Murayi nawe yahise akuramo ake karenge,Nyakwigendera arashimirwa ubutwari yari yagize bwo guhuza abanyarwanda b’ingeri zose kugez’ubu bikaba bigoye kugirano hazaboneka undi muntu wahuza abanyarwanda cyane ko,bena abo bantu leta y’uRwanda ibatinya cyane kuko guhuza kwabanyarwanda nizo mbaraga zabo.

Ibyo akaba aribyo amahanga ahora asaba abarepubulike abatavuga rumwe na Paul ariko bikaba byarabananiye,ubu rero abanyarwanda bakaba barangamiye Umwami w’Urwand awenyine kuko niwe kugez’ubu udafite amaraso mu kiganza akaba ari nawe wemewe namahanga kaba agifatwa nk’umuyobozi w’uRwanda.

Reka dutegereze kuko hasigaye iminsi micye ngo turebe ibirori byo kuzakira umukuru w’igihugu cy’uRwanda ubwo azaba ageze muri America dore ko,iyo agize amahirwe yo kujyayo wagirango agiye mu ijuru,ariko akaba afite icyibazo kuko izina rye ryari ryaramamaye rimaze gusibangana aho asigaye yitwa umwicanyi umunyagitugu nawe ubwe akaba yarabyiyemereye ko,abamurwanya nabaca murihumye azabaca iogihanga.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar