Hagiye kwaduka bibiya mpimbano.

Kuwa 14th Kanama 2014,ubwo nari kumulinzi w’ibihe,ijambo ry’Uwiteka linzaho lirambwira liti,mwana w’umuntu,gukiranirwa kw’Abakuramo inda kuragwiriye imbere y’Uwiteka Imana.N’uko ndeba hirya yanjye gato,mbona ikiganza cy’umwana w’uruhinja cyuzuye amaraso,maze ijambo ry’Uwiteka lingarukaho liti,mwana w’umuntu ubonye iki?

Ndasubiza nti  mbonye ikiganza cy’umwana wuruhinja cyuzuyemo amaraso,nuko malaika arambwira ati,ayo maraso ubonye alimo ararira asaba guhorerwa kuko bayarenganije ubwo bakuragamo inda z’abana bato.


None dore igihe gishyize cyera kuko Uwiteka agiye guhorera abakubaganiwe bazize akarengane!Dore urusaku rwamaraso yabana bato rwageze imbere y’Uwiteka,dore Uwiteka afatishijwe n’uburakari bukomeye agiye guhorera abera bazize akarengane batari bafite kicurira.

Ubwo mu gihe narimo kumva ibyo nabwirwaga ,mndeba hirya yanjye gato,mpabona ijambo ry’Uwiteka aliyo Bibiliya ijambo ry’Imana.Nerekwa ko,hagiye gusohoka indi bibiliya mpimbano izaba ifite amabara (2)umukara n’ikigina inyuma kugifuniko cyayo.

Mbwirwa yuko iyo bibibliya ali iya anti kristo uhagurukiye kurwanya abakiranutsi kugirango arebe ko niba bishoboka yayobya bamwe mu bitwa ko bahagaze!.

Ndabwirwa ngo mburire abakiranutsi ko,bakwiye kuba maso,abafite bibiliya zabo muzikomeze kuko bibiliya z’ukuri zigiye kubura,satani asohore izitari iz’ukuli kugirango ayobye intore z’Imana.

Urabe wumva birenge niwowe ubwirwa ejo ntuzavuge ngo ntiwabwiwe nyamarakumvira kuruta gutanga ibitambo uko niko Uwiteka avuze.

 <

Skip to toolbar