General Raurent Nkunda apfuye inshuro (3).

 

Kubera ikinyoma cyivanze n’ubuhemu bukomeye bwakorewe aba congomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda,bimaze gutuma Paul Kaga na Gen.James Kabarebe bahora bahimba ibinyoma byo kwica Gen.Nkuda kandi akiriho.


Amakuru dukesha ibiro by’ubutasi bw’uRwanda,aravuga yuko leta y’uRwanda yananiwe kwica Raurent Nkunda,bananirwa no kumutanga kuri leta ya Congo,n’ubwo perezida wa Congo yari yagerageje gutanga amadollar angina na milliyoni $87 zihwanye namanyarwanda agera kuri miliyai 43.5,kugirango buzuze umugambi wo gusenya ibikorwa byose byari biyobowe na Gen.Nkunda.

Iyi nama ikaba yaratanzwe n’igihugu cy’ububirigi,aho bwabwiye leta ya Congo ko,niba batadashye umutungo ngo bahe leta y’uRwanda kuko aragahugu gato kadafite umutungo kamere nk’uko byemezwa nayo makuru,ko,uRwanda rutazapfa ruvuye muri Congo.

Leta ya fpr ikimara kwakira ayo madollar,bahise bagenera Nkunda milliyoni $2 z’idollar,ariko Gen.Nkunda amakuru avuga yanze kuyakira akaba ariho havuye urwangano hagati ye na Gen.James Kabarebe,ibyo byatumye nkunda yitanga mu maboko yabo aho yari yiyimeje gupfa,ariko yitanze amaze kuvugana na radio bbc gahuza hamwe n’umugore we.

Ibyo bimaze kumenyekana Kabarebe yabuze uko yica Nkuda,nibwo bamufunze kugez’ubu urubanza rukaba rutaranacibwa,nyamara birirwa baririmba kumaradio ko,leta y’uRwanda yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu.

Nyuma yuko leta y’Urwanda ibuze umwanzuro w’ikibazo cya Gen.Nkunda,bahisemo kubeshya ko,yapfuye,mugihe intambara ya M23,yabaga igeze mu marembera bamwohereza kurugamba kugirango abe ariho agwa,ariko Imana iranga iramurinda.

Yajyanye na Gen.Ibingira warufite amabwiriza yo kumurangiza,ariko nti byamukundira,yararashwe arakomereka,kuburyo bukabije,ubwo ninako leta ya Congo yasabaga ko Raurent yashyikirizwa kuri leta ya Congo,uRwanda rwatinye kumutanga kugirango atazamena amwe mu mabanga y’intambara.

Nyuma yahoo gato ko,m23 imaze gutsindwa buhenu,bahimba ikindi kinyoma yuko yapfuye yaguye ahitwa Ikabuga,aya makuru nayo akaba ataremejwe n’ibinyamakuru byo murwanda aho abavandimwe be,babihakanye bivuye inyuma ko,Nkunda akiriho ndetse ari muzima.

Kugez’ubu leta ya Kigali ikaba yarabuze uko imugenza kuko ibinyoma byose bakora ntabwo bagira amahairwe yokubyumvisha abanyarwanda ndetse namahanga.Bikaba bitazwi uko Nkunda azagenzwa niba batamwivuganye mu ibanga ryo gukiranirwa.

Mubyukuri tudakabije gukorera leta ya fpr igizwe nagatsiko kabatutsi bavuye mu gihugu cy’Ubugande,ntaho bitandukaniye no gukorera shitani,kuko niyo igukoresha hanyuma ikazaguhemba urupfu!Wagirango aba bategetsi ba fpr bakozwe mu mabuye nta bwo bazapfa cyangwa amateka yabo ahinduke bashyikirizwe inkiko nk’uko birirwa basaba ko abo bakuye kubutegetsi bashyiirizwa inkiko.

inyangenewseditor@gmail.com

Skip to toolbar