FPR mu marembera y’ubutegetsi bw’igitugu.

Amakuru aturuka I Kigali mu murwa mukuru w’uRwanda,aravuga ko,inama yabaye kumunsi wejo ya fpr inkotanyi yari iyobowe n’umukuru w’iryo shyaka ngo yari injyana muntu.Amakuru avuga ko,ifungwa rya Gen.Rusagara na Col.Tom Byabagamba ngo byateje umutekano mucye mu mitima yabanyamiryango ngo ndetse abenshi batangira kwitotomba aho babona ko,ya ntambara yahanuwe nabahanuzi yaba igeze ku irembo ry’igihugu.


Amakuru aturuka I Kigali mu murwa mukuru w’uRwanda,aravuga ko,inama yabaye kumunsi wejo ya fpr inkotanyi yari iyobowe n’umukuru w’iryo shyaka ngo yari injyana muntu.Amakuru avuga ko,ifungwa rya Gen.Rusagara na Col.Tom Byabagamba ngo byateje umutekano mucye mu mitima yabanyamiryango ngo ndetse abenshi batangira kwitotomba aho babona ko,ya ntambara yahanuwe nabahanuzi yaba igeze ku irembo ry’igihugu.

Nk’uko amakuru atugeraho abyemeza bitewe nabatanze ayo makuru bari bahibereye bakaba badashaka ko,amazina yabo yashyirwa ahagaragara kumpamvu z’umutekano wabo,ngo amatelefone menshi yamagaye umwiru mukuru wa fpr Tito Rutaremara amusaba ko yagira inama kagame akareka gukomeza guhangana nabasirikare bakuru kuko bishobora guteza akaga igihugu.

Bivugwa ko,umwiru mukuru yahise ahamagara Kagame paul bavugana kuri icyo kibazo,maze kagame ahita ahamagaza inama y’inkotanyi igitaraganya kugirango abone aho atangira ibisobanuro by’ifungwa ryabo banyiginya bashinjwa kugambanira igihugu.

Amakuru avuga ko,nyuma yiyo nama nubundi bagiye murugwiro kujya kwinegura,ariko kagame ngo yabamenyesheje ko,ar’ugushikama bagahangana niibazo cyane ko,ngo banafite uburambe kubibazo byinshi bitagira ingano bahuye nabyo kandi bakaba barabashije kubinesha.

Gusa muri iyo nama hagarutsweho ikibazo cya Gen.Kayumba Nyamwasa watsinze urubanza kandi urukiko rukaba rwaratangaje kumugaragaro ko leta ya Kigali kagame abereye umuyobozi ariwe wari inyuma yibyo butero,kagame yatanze ibisobanuro yuko ngo no kuba byarabashije kurangira kuriya byarangiye ngo nigitego gikomeye ngo kuko iyo hataza kugira igikorwa byari kugenda ukundi.

Yijeje abanyamuryango b’imena yuko ikigiye gukurikiraho ubu,ar’umubano wari warahagaze hagati y’ibihugu byombi S.A n’uRwanda,aha akaba yarijeje inkoramutima ze ko,agiye gukora ibishoboka byose Nyamwasa agakurwa muri S.A,hanyuma agatwarwa kure y’Urwanda aho bitazamworohera kuyobora ibitero by’iterabwoba nk’uko asanzwe abigenza.

Ikindi ni uko umubano nawo ngo mu minsi micye ushobora kongera kuzahuka,bamwe bamubajije uburyo umubano uzazahuka kandi S.A ishyigikiye abarwanyi ba fdlr,ybasubije ko,kugarura umubano byose bikubiye muri ibyo kuko nta cyo Wabasha gukora udafitanye umubano mwiza nicyo gihugu uba wifuza ko,hari ibyo bagufashamo.

Yabasabye kwima amatwi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo,ngo kuko harabashyigikiye ko haba impinduka kandi mu byukuri nta nikimwe igihugu kitabahaye ngo banezerwe,ariko arangiza avuga ko,abo bose bazamera nka Col.Karegeya Patrick ngo yarahunze igihugu kirahungabana nyamara mwabonye ko yapfuye bikaba ntacyo byatwaye igihugu.

Mwebwe nimukore inshingano zanyu ibindi mubindekere gusa mwirinde abashaka kuducamo ibice ngo kuko harabamaze kugira iyindi myumvire batari basangwanywe ndetse n’imyitwarire idahwitswe,ngo naho abarwanya uRwanda bazahora mu magambo ngo nubu ntibakabaye bageze aho bageze ubu kuko harabatabifuriza amahoro.

Skip to toolbar