ESE KUTAVUGA RUMWE N’UBUTEGETSI BWA KAGAME, BIKURAHO UBUHEMU BANYARWANDA BAHEMUKWE?

Abanyarwanda mukwiye kuba maso,kuba duhuriye kukibazo cyitwa Paul Kagame,ntibivuga yuko abanyarwanda bahemukiye abandi bagahungira mu mahanga,ngo Paul Navaho bazagaruka tubane mu mahoro nibura batagejejwe imbere y’ubutabera nibura akayantero ya kagame ngo babisabire imbabazi umutima ushyitse munda ntacyo umuntu yikanga.


Har’imitungo yigabijwe nabatabikwiriye bayijyamo baravuyarara,hari abishe abavandimwe bacu babitumwe n’ubutegetsi bw’igitugu,sinzi niba bazitwaza ko babitegetswe na leta,ndibwira ko,nyuma ya jenocide buri munyarwanda yabonye isomo rihagije kuburyo ubu icyo kinyoma cy’uko bashutswe n’ubutegetsi bubi ubanza bitazabafasha.

 

Abambuwe uburenganzira bwo guhabwa impamya bumenyi bakoreye ngo ni uko batemera FPR,cyangwa ngo batakoze amahugurwa ya nd’Umunyarwanda ibi byose ntabwo byazashyirwa mubikorwa hatabayeho ubuyobozi bw’Imana mu gihugu cyacu.Ikinyamakuru inyangeNewss.com kirasaba umunyarwanda wese Imana izagirira ikizere akajya kubutegetsi agasimbura umwakagara Paul Kagame ko yazaha abanyarwanda ubutabera bukwiriye atitaye ku ndanga gaciro zabo,ahubwo azahe agaciro ubutabera kuko aribwo abanyarwanda babuze mu myaka 55 ishize.

Abanyarwanda bakoze ibyaha bamwe bashoboye guhungira mu mahanga,ndetse bagenda bahunga ubutabera bubi kuko ntaburi mu gihugu,ahari iyo haza kuba hari ubutabera ntabwo bariguhunga,tukaba dusaba abanyarwanda kuzemera kujya imbere y’ubutabera kuberako icyo gihe twiringiye neza yuko hazaba har’ubutabera buboneye abanyagihugu.

Bityo rero ntihagire uwirara ngo yumve ko,kuba yarahungiye mu mahanga,bizamusha agaciro ko kudahangarwa n’ubutabera buzaba buriho icyo gihe,kuko hazaba harabanyarwanda b’ingeri nyinshi bazaba bashakishwa n’ubutabera bw’Urwanda cyane duhereye kubambari ba FPR bazongera guhunga igihugu bakazagenda bagisahuye.

Byanze bikunze bazahigwa bukware aho bazaba bari hose ku isi,nkuko abajenocideri bakomeje guhigwa bukware kabone naho byaba bikorwa munyungu za FPR,zitari izabanyarwanda,jenocide ntabwo ijya irangira bazakomeza gukurikiranwa kugeza Umwami Yesu agarutse igihe cyose bazaba bakiri ku isi kuko ayo niyo mahame ya jenocide,nkaba mboneyeho kuburira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kuba maso kuko muminsi irimbere nabo batarebye neza bashobora gusimbura abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu muri jenocide.

Skip to toolbar