DR.Kaminuza,aminuje mubugambanyi,n’ubugome no kumena amaraso mpemuke ndamuke.

Inyangenews ivuye murugendo mu gihugu cya Mexisco,aho yari yagiye gutara amakuru kuri maneko w’Urwanda witwa Hakizimana Eugene uzwi ku izina rya KAMINUZA ubu uri gukora icyiciro cya Doctrate cyangwa PHD,amakuru inyangenews yatuzaniye,afite gihamye,aravuga yuko uyu munyeshuri Hakizimana Eugene,ukomoka inyanza,ngo yahawe amabwiriza yyogukora uko ashoboye akamenya amakuru ajyanye n’Umwami w’Urwanda KIGELI wa V Ndahindurwa.


Amakuru inyangenews yatugejejeho aravuga yuko mbere yuko Kaminuza ajya gukora icyiciro cya masters,yarasanzwe akora mukigo cya KIST,akaba arinaho yize ishami rya management yaje guhabwa akazi mu mushinga witwa KIST Incubators uyu mushinga warushinzwe gushakira abanyeshuri inguzanyo barangije kwiga batarabona akazi nokubashishikariza kwihangira imirimo.

Bitewe namafaranga yabonekaga y’inkunga yuwo mushinga,uyu mushinga ukaba waruhagarariwe n’umuhinde witwa Rajeev,waje guhabwa indangamuntu nka ruswa kugirango FPR,imukoreshe mukwiba amafaranga agenewe abanyeshuri bakirangiza bihimbira imishinga yo kwiteza imbere,aya mafaranga nta munyeshuri numwe wigeze ayabonaho,kugeza aho igihugu cy’Ubuhollande cyateraga inkunga uyu mushinga cyafashe gahunda yoguhagarika iyo nkunga kuko cyari kimaze kubona amwe mu makuru yuko amafaranga batanga aribwa nabayobozi bigihugu.

Kaminuza rero yaje gusaba kujya kwiga masters,baramwemerera arajyenda arayikora nkuko izina rye riri,ayirangiza neza,yemererwa gukora icyiciro cya PHD,ubu akaba aricyo arimo gukurikirana aho mu gihugu cya Mexisco,ayo yahawe inshingano zo kuneka abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ikigali.Iyi milimo akaba ayikora kuko yemerewe yuko nayikora neza igihe azaba arangije azahabwa akazi keza nka Dr.

Ni muri urwo rwego yatangiye kwigira inshuti y’ikinyamakuru inyangenews,agahora yandika za email abaririza uburyo yagera kumakuru y’Umwami w’Urwanda kugirango amutangeho amakuru ajyanye n’uko FPR,ibyifuza yitwaje yuko akomoka inyanza,yatangiwe asaba ikinyamakuru inyangenews kujya akorana nacyo ndetse akaba yagitera inkunga kugirango abone uburyo bwiza bwo kukiyegereza azabone uko yivugana abanyamakuru b’inyangenews,ndetse na nyir’Urwanda atamusize.

Amaze kubona yuko ikinyamakuru inyangenews kitamuhaye amakuru yacyifuzagaho,yahise akimenyesha ko,inkunga yari yaracyemereye itakibonetse!yarangije avuga yuko ibinyamakuru bitavuga rumwe na leta y’Urwanda byandika ibihimbano n’amaranga mutima,ariko ibyo ukibaza icyo byaba bimutwaye bikayoberana kuko ntagahato umunyarwanda ashyirwaho gusoma amakuru ibinyamakuru bitavuga rumwe na leta yemera.

Ntabwo ari Kaminuza wenyine,ahubwo amakuru dufite avuga yuko abanyeshuri bose bafite Bursar,bose bashinzwe gutanga amakuru muri minister ya Mushikiwabo binyuze muri ambasade z’Urwanda zikorera mubihugu byo hanze,ubwo rero urumva birenge niwowe ubwirwa mwirinde kugirango hatagira umuzi wogusharira umera muri mwe!

Naho Kaminuza reka akomeze gutata abadafite urubanza igihe nikigera kizamubwira!”The time will tell him” ibi byose biriguterwa n’ubwoba leta y’Urwanda ifitiye abatavuga rumwe nayo barushaho kugende bagwiza imbaraga umunsi kumunsi ikaba irigukora ibishoboka byose kugirango irebe ko yabarimbura,ariko bias nibyayinaniye kuko nabayikezaga b’Abahutu,nabob amaze kuyitahura usibye bari basanzwe bayizi bishakiraga igiceri none babonye igeze mu marembera itangiye kubafunga ibita ibyotso n;’utudomo.

 

Skip to toolbar