Bagiye kwishyira hamwe ngo barwanye ubwami bw’Urwanda.

Uko iminsi igenda ishira ninako leta iyobowe na fpr,igenda ihura n’imbaraga zikomeye zabatavuga rumwe nayo,ariko igikomeye muri byose kandi kingorobahizi,n’uburyo ubwami bwashenywe mu Rwanda,bumaze imyaka n’imyaniko bwicecekeye,none muri’iyi minsi ikibazo cy’ubwami cyikaba kirimo kugenda kirushaho gusobanuka,ndetse alinako abanyarwanda bagenda batahura ikinyoma cya repubulika ko burya repubulika yo mu Rwanda yabagaho itemewe namategeko.


Ibi bikaba byezwa nizi nyzndiko leta y’uRwanda ilimo kugenda icisha muri za maneko zabahutu,zemeye kugurisha gakond yazo,nyuma yoguhura n’inzara nk’iya Esau yahuye nayo akemera kugurisha umugabane we,w’imfura,bigatuma ahabwa ibishyimbo birimo inyanya byari bifite isupu y’umutuku,maze aba agurishije gakondo ye ,kubera inzara y’umunsi umwe gusa!?.

Izi nyandiko zigaragaza icyifuzo cya leta y’Urwanda,zirandikwa nibinyamakuru bitavuga rumwe na Kigali byiyemeje gukorera amafaranga mu itangaza makuru,aho gukorera abanyarwanda.Nk’uko twabibagejejeho ibi binyamakuru nk’uko bikurikira:ikazeiwacu.fr,inumanews.com.veritasinfo.fr,byiyemeje gukorera leta y’uRwanda bikaba biyoborwa bikanahabwa amabwirizwa n’ikigo cy’ubutasi bw’Urwanda gikorera hanze National Security Service NSS.

 

Arikose ibi byifuzo bizakunda?kubera ko,abarepubulike bose muri rusange ikinyoma cyabo cyamaze kujya ahagaragara binyuze ku kinyamakuru inyangenews.com,bitumye yaba leta cyangwa abatavuga rumwe nayo barenga ibibatandukanya bemera gusangira umugati kugirango bishyire hamwe barwanye ubwami bw’Urwanda bwemewe namategeko burimo kugenda bugaragaza ukuli kubyabaye bikozwe nabazungu bitwaje agatsiko gato kibisambo kitwa abarepubulike.

 

Ngaho nimwisomere namwe icyifuzo cyanyujijwe kukinyamakuru inumanews.com kugirango barebe icyo abanyarwanda babivugaho,ibi bikaba bigaragaza neza uburyo ikibazo cy’uRwanda giteye gishingiye kubinyoma,none babaonye ko,akaba kageze bati twese abarepubulike yaba abo tutumvikana twemere twishyiore hamwe turebe ko,twarwanya ubwami bugendera ku itegeko nshinga,byaba Atari ibyo twese tuzabihomberamo kubera ubwami bwemewe bwamaze guhaguruka bukaba burimo gushyira ahagaragara inyandiko tudashobora kuvuguruza kubera ko,izo nyandiko zuzuyemo ukuri kose kubyabaye ibyo twakoreye ubwami n’Umwami w’Urwanda KIgeli V Ndahindurwa.

 

RWANDA: IBISABWA ABAKURU B’ AMASHYAKA NA SOCIÉTÉ CIVILE MU GUTEGURA IHINDUKA RY’ UBUTEGETSI MU RWANDA.

Ibisabwa abakuru b’ amashyaka na société civile mu gutegura ihinduka ry’ ubutegetsi mu Rwanda. Hari uburyo bwinshi bwo guhindura ubutegetsi : Inzira y’ amahoro:
1 . Binyuze mu nzira y ’imishyikirano
2 . Binyuze mu nzira ya Demokarasi n ’amatora adafifitse Inzira imena amaraso :
1 . Binyuze muri Coup d’ Etat cyane cyane ikozwe na bamwe mu ngabo z’ igihugu
2 . Binyuze muri revolution ya rubanda
3 . Binyuze mu ntambara y ’imbunda n ’amasasu Mu mateka y ’u Rwanda kugeza ubu, ihinduka ry’ubutegetsi ryagiye rirangwa n ’ inzira imena amaraso : Revolution yo muri 1959 , Coup d ’Etat yo muri 1973 n ’intambara yatejwe na FPR  Inkotanyi muri ’ 90-1994 . Aho FPR -Inkotanyi ifatiye ubutegetsi
muri 1994, nkuko byagiye bigaragazwa n ’ibinyamakuru , amashyaka atavuga rumwe na Leta n ’imiryango iharanira uburenganzira bw ’ikiremwa muntu ; ingoma yayo irangwa : n ’ubutabera budahagije , itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ ubutegetsi kutubahiriza uburenganzira bw ’ikiremwa muntu, kwirundaho
umutungo w ’igihugu ukoresheje amayere anyuranye, n’ ibindi n ’ibindi.


Iyo miterere y’ ubutegetsi buriho ikaba yarahagurukije
abanyarwanda b ’intwari banze kuba ingaruzwa muheto cyangwa kuyoborwa butama; gufata iya mbere , barwanya ku mugaragaro ubutegetsi buriho kugirango mu Rwanda hajyeho ubutegetsi bugendera kuri demokarasi , bwubaha umunyarwanda uwo ari
we wese kandi bugendera ku mategeko ari nta muntu n’ umwe wishyize hejuru y ’amategeko kabona nubwo yaba ari umukuru w ’igihugu.


Abanyarwanda rero dufite amahitamo, gukomeza guhindura
ubutegetsi dukoresheje inzira imena amaraso cyangwa guhindura ubutegetsi dukoresheje inzira y ’amahoro . Njye ku giti cyanjye
ndahitamo inzira y’amahoro . Ari nayo mpanvu nashatse gutanga ibitekerezo byanjye kuri bimwe
mu bigomba gukorwa kugirango uwo mugambi ugerweho.


Icya mbere: Gushyira hamwe kw ’amashyaka atavuga rumwe
n ’ubutegetsi buriho Gushyira hamwe kw ’amashyaka atavuga rumwe ntibivuze kunvikana kuli byose. Ariko hagomba kugira iby ’ingenzi
bumvikanaho, bagakusanya ingufu zabo zose kugira ngo bikorwe.

 
Ibyo amashyaka agomba gukorera hamwe:
Campagne médiatique et diplomatique bien étudiée et bien planifiée ( 2015- 2017) Gushyiraho radio ya opposition yunvikanira mu Rwanda no mu bihugu duhana imbibe Gutegura no kumvikana kw’ itegeko nshinga igihugu cyagenderaho haramutse habaye ihinduka ry’ubutegetsi Gutegura no kumvikana kw’ itegeko rigenga amatora mu Rwanda Gutegura no gusaba inama igomba guhuza Leta y ’u Rwanda n ’amashyaka atavuga rumwe nayo yaba ayo hanze cyangwa ayo mu gihugu kugirango bumvikane ku mitegekere y ’igihugu  Gutegura iseswa ry’inzego za Polise n ’iz ’ingabo ziriho ubu , no gushyiraho imitwe mishya y ’ingabo na polise abanyarwanda bose bibonamo Gutegura ishyirwaho rya “ Commission Nationale de Transparence ’’ igomba gushyiraho uburyo abantu bagomba kubona akazi muri Leta hadakoreshejwe ruswa,ikimenyane, ironda akoko cyangwa ironda karere Gukomeza gusaba , ishyirwaho ry’urukiko mpuzamahanga rugomba kuburanisha  abakekwaho kuba barahanuye indege ya Habyalimana, abakekwaho gukora genocide y ’abahutu kuva muri 1994 n ’abakekwaho ubwicanyi bwakorewe aba Kongomani mu ntambara zimaze iminsi zibera mu ntara ya Kivu Gushaka inkunga iyo ari yo yose mu bihugu by’amahanga cyane cyane ibyo duturanye n ’ibyo mu gace ka Afrika.

Icya kabiri:

 

Gushyira hamwe kwa société civile zihangayikishijwe n ’ ibibera mu Rwanda Ibyo imiryango ya société civile yakorera z ’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu mu Rwanda Gu sensibiliza imiryango mpuza mahanga ikora nkibyo bakora ku bibazo by’ ubutabera buke , ubukene , ihohoterwa no kutubahiriza uburenganzira bw ’ikiremwa bibera mu Rwanda Gutegura kugira uruhare mu nama igomba guhuza Leta y ’u Rwanda n ’amashyaka atavuga rumwe hamwe: Campagne médiatique bien planifiée ( 2014- 2017)            Gukusanya no ku documenta za evidences nayo yaba ari akorera mu gihugu cyangwa akorera hanze Icya gatatu: Gutangira kwiga umushinga wo kuzakoresha amatora electroniques mu Rwanda muri 2017.

Gukoresha amatora adafifitse n ’imwe mu nzira ishobora kuzana ihinduka
ry’ ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira z ’amahoro. Amatora adafifitse yagerwaho
ate ?


Hakoreshejwe iterambere rya Internet u Rwanda rumaze
kugeraho, amashyaka atavuga rumwe na Leta y ’u Rwanda afatanije na société civile nyarwanda , bagomba kwiga umushinga wo gukoresha amatora hakoreshejwe utwuma tugiye kumera nka cellulaire bashyiramo application y ’amatora ; kuburyo baduha abaturage akaba ari two bakoresha , bagatora nta wubahagarikiye cyangwa ngo abatere ubwoba.


Uko umuturage atoye , ijwi rye rigahita ryiyandika
(instantanement ) kuri serveur central national nayo igomba gutanga résultats y’amatora instantanement uko agenda  yinjira .Ubwo bimwe mu byakwigwa kuri uwo mushinga w ’amatora electroniques n ’ibi : Gushaka impuguke mu bya informatique zakora
application y’ amatora;


Gusaba impuguke zigakorautwuma tudahenze tujya kumera
nka cellulaires dushobora gukoreshwa mu matora ;Gushaka financement y’ uwo mushinga – Kwamamaza uwo mushinga muri Nations Unies , mu  muryango w’ ubumwe bw’ Afrika, mu miryango mpuzamahanga nka Transparency International , n ’iyindi myinshi iharanira demokarasi.


Ibi ni ibitekerezo by ’ibanze .adafifitse
ishobotse Mfunguye débat kugira ngo namwe mutange ibitekerezo byanyu turebe ibishoboka n ’ibidashoboka. Uyu ni umushinga ugomba kwigwaho witondewe n ’impuguke mu bya informatique. Ariko urakenewe kandi urihutirwa . Iyi projet y ’amatora electroniques mu Rwanda, yaba intanga rugero kuburyo yajya ikoreshwa n’ ahandi mu bindi bihugu bishaka guhindura ubutegetsi mu nzira y’ amahoro .

 

Inzira y ’intambara yagombye gukoreshwa gusa, igihe bigaragaye ko inzira zose z ’amahoro zishoboka zageragejwe bikananirana. Ndashaka kurangiza iyi nyandiko nshimira abanyarwanda bose bitabiriye politike bagamije ihinduka ry’ ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira z ’amahoro . Nkaba mboneyeho gushimira cyane cyane abanyapolitike bakoranye na FPR inkotanyi, cyane cyane usanga muri RNC , bagize ubutwari bwo kwitandukanya n ’iyo ngoma aho baboneye ko FPR iri mu kujyana
igihugu mu nzira itaboneye abanyarwanda n ’ u Rwanda.
Jotham Rwamiheto
Montreal, Canada.

Skip to toolbar