Amashiraniro ya repubulika y’uRwanda.

 

Ikinyamakuru inyangenews kimaze igihe gikora ubushakashatsi kubanyapolitiki batavuga rumwe na leta repubulika y’uRwanda itemewe n’amategeko.Duhereye mu Rwanda leta ya fpr itegekesha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu igitugu n’iterabwoba,ibyo bigatuma abahutu bemera gucinya inkoro bakemera kuba abagaragu ba fpr.


Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi nabo sibose bakamiwe n’umuryango wa fpr inkotanyi,kuko usanga fpr ibanza guha akazi cyangwa imyanya mbere na mbere abanyarwanda baturutse Uganda batitaye ko ar’umuhutu cyangwa umututsi apfa kuba azi ikigande neza cyangwa akaba yarabaye mu nkambi zakahunge na toro.

Dr.Murigande Charles

Abakurikiraho nabanyarwanda baturutse mu gihugu cy’Uburundi kuko bashyingiye Paul Kaga,wari yarabuze umugeni bakemera kumuha umugeni birengagije imico mibi itarashimwaga nabantu batandukanye,bo icyo bashakaga n’umuntu ukomeye ufite 3V,kubwamahirwe abaturutse Iburundi umukwe wabo yaje kuba umugaba mukuru w’Ingabo,kugeza naho yaje kuba umukuru w’Igihugu.

Nyuma yabanyarwanda baturutse mu gihugu cy’Uburundi,hakurikiraho abakomoka mu Rwanda bafite amashyaka babarirwamo,abo fpr ikabakoresha muri politiki yamashyaka menshi aho fpr iba ishaka kwerekana ko,mu Rwanda amashyaka menshi yemewe kandi nyamara yose akorera umuryango fpr inkotanyi.

Abaturutse Tanzania bakoreshwa mu nyungu za fpr,nta mwanya ufatika ushobora kubabariramo,cyane ko,arabantu udashobora kumenya icyo batekereza,ibyabo ni Yeeee!?Abandi bari bakomeye fpr ubu ikaba yarabashegeshe kubera politiki yo mukarere k’ibiyaga bigari ,nabanyarwanda baturutse Congo-Zaire,aba barashegeshwe nyuma yuko fpr iteye igihugu cya Congo,igatangira kubakoresha kwiba umutungo wa congo,cyane ko,fpr yashakaga kubasibara amayira kuko yikanga ko,Congo iramutse ibonye amahoro bashobora gusubira muri congo dore ko,bamwe muri bo,batashye nyuma yabandi mu gihe leta ya fpr amahanga yari yanze kwemera ko iba repubulika kubera umubare wabaturage wari mucye cyane,byatumye bajya kwinginga abanyarwanda babaga Congo,kugirango batahe babashya ko,nyuma yugushyiraho leta bashobora gusubira muri Congo.

ABANYARWANDA BARUTA ABANDI MURI REPUBULIKA YA lll.

 

Nyuma yiyo tekinike bahise batangiza intambara kugirango abanyarwanda bavuye Congo batazasubirayo,nyuma y’igihe gito fpr na kaga Paul bahise batangiza gahunda ya Nd’Umunyarwanda iciye mu muryango w’Abega bab’Akagara,iyo gahunda yakoreye mu ibanga imyaka 12,kuva kaga Paul yajya kubutegetsi asimbuye Bizimungu nicyo yihutiye gukora ibi bikaba byarakozwe mu nzira yogushaka abanyamuryango ba fpr,arinako babaririza abakomoka mu muryango w’Abega bab’Akagara.

Bamaze kubabona nibwo habonetse abanyarwanda baruta abandi mu ibanga rikomeye cyane,babitirira ko arabakada ba fpr,bahabwa imirimo myiza,arinako abakomoka mubanyiginya bajyenda bamburwa imirimo byitwa ko,bitwaye nabi.

Bikaba byarakozwe mu nzira yogushaka uburyo bazimika ubwami bw’Abakagara,muribuka kuri stade amahoro aho Paul Kaga yivugiye ko,gahunda y’amatora ya 2010 yateguriwe rimwe n’iya 2003,abanyarwanda benshi ntabwo bamenye icyo yashakaga kuvuga ariko nyine nuwendeye nyina munyenga yaramenyekanye.

Abahutu bab’Akagara baruta abatutsi babanyiginya muri leta ya fpr na Kaga Paul,bahise batangira kubarura abahutu bakomoka mubega,barangije batandukanya abahutu babakiga na Nduga,dore ko,nubundi bari basanzwe batavuga rumwe,maze fpr ibona umuyoboro mwiza wo gutegekesha igitugu uburiganya ubusambo ubwicanyi nibindi.

ABATAVUGA RUMWE MU MASHIRANIRO YA REPUBULIKA.

 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul,bari mumashiraniro ya reoubulika,aho kugirango bishyire hamwe barebe ko, bakiza igihugu,ahubwo bakomeje umuco mubi wogutandukanya abanyarwanda kuko repubulika imico yayo ubusanzwe irwanira ubutegetsi bityo bakabona uburyo bategeka abaturage bitwikiriye ikinyoma cy’intambara.

Mu rwanda ntahashobora kubaho ubutegetsi buciye mu mucyo hatabayeho intambara,impamvu ibitera ni uko umusingi wayo ushingiye ku kinyoma,Twagiramungu amaze kwitegereza ibyo asanga nta kuntu yagira imbaraga za politike cyeretse yongeye kwihuza nabo yitaga izigo bishe sebukwe”Abakiga”nyuma yo kwishyirahamwe nabo fdlr nayo yari yarabuze abanyapolitike yatangiye kumvikana mu mahanga nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Icyo gikorwa cyateye ubwoba leta y’Urwanda kuburyo bimwe mubikuye Pierre Habumuremyi nabyo byaba birimo,ndetse amakuru arimo guhwihwiswa ngo birashoboka ko,ashobora gufungwa mu minsi yavuba byaba atari ibyo akemera gukorera fpr agasenya fdlr nk’uko fpr isanzwe ibigenza.

Kubera iyo  mpamvu Imana yarabyitegereje imenya uburiganya bwa fpr,maze itangira gusohora ubuhanuzi ivuga uko ibintu bizagenda,biratangaje kubona Twagiramungu yemera gukorana na fdlr,maze Gen.Kayumba Nyamwasa akanga gukorana n’Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndhaindurwa,ahubwo agahitamo kwifatanya nabanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bo mu bwoko bwabarepubulike.

Iyo witegereje usanga neza neza ntabanyapolitike dufite kuko bose ntabwo bareba inyungu zabanyarwanda,ahubwo barebera inyungu zabo,kumvikana kwa RNC na CPC ntabwo aramahitamo yabo,ahubwo inyuma yabo hari ababirigi babashyushya igitutu,ariko bose bakaba barwanira izina,ninde wayobora iryo huriro nyarwanda?ngicyo icyo bapfa.

Twanzure tuvuga tuti abanyarwanda mukure amaso kubanyapolitikie ahubwo muyahange Uwiteka wenyine kuko byose yarabivuze uko bizagenda kuko yarazi neza ko,nta munyarwanda wabasha kurengera rubanda,niyompamvu Uwiteka yihitiyemo Umwami ugaragara nk’aho arumunyantenge nke,ariko kandi s’intenge nke ,ahubwo niwe ufite ukuri imbere y’Imana.

Skip to toolbar