Amabanga y’ikuzimu

Ubushize IKAZE IWACU yari yatangaje inkuru yavugaga impamvu Paul Kagame yahinduye ubuyobozi mu ngabo za RDF, cyane cyane ubwa « special forces ».


Iyo nkuru yavugaga ko impamvu yatumye Brg Gen Kabandana Innocent, wari umaze imyaka myinshi ari Military Attaché muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, agirwa umugaba wa « Special forces », byaba ari ukubera ko yari amaze iminsi mu myiteguro n’ impuguke z’ abanyamerika mu bikorwa by’ intambara idasanzwe (Unconventional Warfare), ariko kazi k’ ibanze k’ Ingabo za Special Forces nyazo:

http://ikazeiwacu.fr/2015/10/28/village-urugwiro-inama-yo-ku-wa-mbere-mu-gicuku-isize-gen-jack-nziza-mu-kato/

Gen Innocent Kabandana yagizwe umugaba wa "special forces"

Gen Innocent Kabandana, umugaba wa « special forces »

  • Harimo gukora imitwe irwanya ubutegetsi mu bihugu bitavuga rumwe n’u Rwanda. Kuba Uyu Gen Kabanda yari amaze imyaka hafi Icumi ari muri Amerika, atabona urugamba mu karere, akaba ahawe uyu mwanya, nuko Rwandan Special Forces imaze iminsi nta « Success » haba muri Congo, Burundi, cyangwa Tanzania.
  • Iri vugururwa mu butegetsi bwa Special Forces, bikaba bivuga n’ ihinduka muri Strategy y’ uko zari zisanzwe zikora. Twakwitegura kubona, imitwe mishya irwanya ubutegetsi mu Burundi na Tanzaniya, ndetse no muri Congo.
  • Twakwitegure kubona ibikorwa by’ iterabwoba bidasanzwe, bigamije gutera urujijo mu bihugu bituriye u Rwanda. 

Ibi rero byavuzwe muri iriya nkuru byahise bitangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa mbere Gen Kabandana yatangiye akazi. Mu Burundi ibikorwa by’iterabwoba byariyongereye kugeza nubwo hazanywe n’abacanshuro baturutse mu bihugu by’amahanga ya kure. Muri Congo naho za ngabo zari zimaze igihe zicengera zashinze umutwe mushya w’abakongomani witwa « Candayira »,(UPPDI, Union Patriotique Pour la défense des Innocents). Uyu mutwe ugizwe cyane n’amoko y’abahunde, abanande, abakobo, n’abanyanga.

Uyu mutwe washinzwe n’izi ngabo z’u Rwanda nawo ufite inshingano nk’iyindi mitwe yagiye ishingwa na leta y’u Rwanda: GUHIGA BUKWARE IMPUNZI Z’ABAHUTU B’ABANYARWANDA. Muri uyu mugambi leta y’u Rwanda yanacuze imigambi yo kwica abayobozi ba FDLR-FOCA. Ni muri urwo rwego abacengezi boherezwa na DMI bakomeje kwinjira mu duce tubarizwamo aba FDLR ngo babice. Urugero rufatika ni urwa maneko wa DMI witwa Valens Bugingo, uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutasi za FDLR ubwo yari mu mugambi wo kwivugana visi perezida wa kabiri wa FDLR-FOCA, Col Wilson Irategeka.

Mission yayihawe n’umu General wa RDF ari kum we na « aide de camp » we, Capt Rukaraza

Valens Bugingo yahoze muri FDLR

Valens Bugingo yahoze muri FDLR

Bugingo Valens watawe mu mvuto yahoze aba muri FOCA aho yabaye Escorte wa Capt Gishuhe. Uyu Bugingo yari kumwe n’undi witwa Pasi wahise abura amenye ko mugenzi we yatawe muri yombi. Uyu Pasi nawe yahoze muri FOCA ari Escorte wa S/LT ISMAEL akaba ari nawe wari uyoboye agaco k’inkoramaraso 35 zagombaga kuzaza kwica visi perezida wa 2 wa FDLR, Col Irategeka Wilson. Uyu S/LT Ismael nawe akaba yarahoze muri FOCA. Amakuru akomeza avuga ko uyu Pasi yahoranaga na Capt Rukaraza I Bukavu mu mahoteli aho bakoraga ibikorwa by’ubutasi no kupanga imigambi yo kwivugana inzirakarengane.

Uko bahawe mission

Amakuru IKAZE IWACU yashoboye gutohoza avuga ko bariya bicanyi bavuye mu Rwanda boherejwe na RDF, bambuka muri Congo bagera ahitwa mu Rubaya, maze batangira gushaka uzabafasha kugera bitabagoye kwa Col Irategeka Wilson. Bamaze kubona uzabafasha ngo basubiye inyuma, bageze k’umupaka PASI ahamagara S/LT Ismael amumenyesha ko babonye uzabafasha. Bamaze kwambuka umupaka w’u Rwanda na RDC, bateze Minibus berekeza I Kigali.

Bageze i Kigali ngo bahamagaye Capt Rukaraza bamubwira ko bahageze kugira ngo nawe abimenyeshe General umukuriye. Mu kanya gato cyane imadoka ya RDF yahise iza kubafata ibajyana kuri Hotel tutaramenya neza izina, aho General na « Aide de Camp » we Rukaraza baje kubasanga. Uwo mu General wa RDF, nawe tugishaka amazina ye, yabwiye abo bicanyi ko bajya gukora ubutasi neza maze bazarangiza akaba ari bwo azababwira aho bazasanga abandi bazafatanya, naho bazakura ibikoresho. Mbere yo gutandukana, uwo General yahaye buri wese muri abo bicanyi 100 $. Yanababwiye ko nibarangiza mission buri wese bazamuha 2.000.000 Frw, ndetse bakamwohereza mu butumwa I Darfour.

Nguwo Valens Bugingo wari wiyemeje kumena amaraso ngo abone udufaranga

Nguwo Valens Bugingo wari wiyemeje kumena amaraso ngo abone udufaranga

Ku bw’amahirwe rero ya Col Wilson Irategeka uyu mwicanyi Valens Bugingo yatawe muri yombi ataragera ku mugambi we mubisha. Twibutse ko RDF isanzwe ikoresha Missions nk’izo aba FDLR batashye mu Rwanda. Umugambi nyamukuru leta y’u Rwanda yari igambiriye ngo kwari ukugira ngo Col Wilson niyicwa bizahite biteza umwiryane muri FDLR, kuko DMI yari yamaze gutegura ibihuha yari kunyuza mu binyamakuru byayo ko Col Wilson yishwe na bagenzi be, bityo batangira kurasana.

IKAZE IWACU yashoboye kumenya ko mu mwaka wa 2012, RDF yohereje S/LT Patrick alias Cyubugondo na SLT Vuganeza kuza kwica General Mugaragu alias Manzi Léonwahoze ari Chef d’Etat Major wa FOCA. Icyo gihe bari bazanye na Sergent witwa Kibirira, Sergeant Mussa, wahoze muri Escorte ya Nyakwigendera Gen Manzi Léon. Gusa amakuru atugeraho atubwira ko uwo Mussa yishwe na RDF kugirango atazavuga uko byagenze.

Nguko uko bigenda gukorera RDF; iyo urangije kubakorera ibyo bashakaga, nawe barakwica kugirango utazamena amabanga yabo y’ubwicanyi. Umenye ko niba utaricwa nka Mussa, nawe ruragutegereje. Mwibuke ko ari muri urwo rwego Col Patrick Karegeya yanigishijwe akagozi muri Afrika y’epfo. Ingero ni nyinshi mwese murazizi. Byose ariko ni « AKAMANYU K’UMUTSIMA »!

Skip to toolbar