ABAREPUBULIKE BABONYEKO UMWAMI AGIYE GUTAHA,NONE BAKOMEJE UMUCO W’IKINYOMA BAMENYEREYE.

  • URABESHYE IKINDI,NAHO ICYO KIRANYAGISHA MWANAWA!!

Aya magambo yabwiwe umwana wa SEMUHANUKA,wakundaga kubeshya cyane,ageze muzabukuru ahamagara umwana we MUHANUKA,amusigira umurage wokubeshya kuko we yari yarabigerageje biramuhira.Arangije ahamagara umwana we Muhanuka ati mwana wanjye uzajye ubeshya bizagukiz kuko nanjye aha ngeze nibyo byankinjije,ubwo umwana we Muhanuka yamaze kumva uwo murajye arasohoka ageze hanze avunza induru,Ise umubyara aramubaza ati mwana wanjye ubaye iki?undi papa ndasohotse nkubita umutwe ku ijuru numva uramenetse!

Umubyeyi we ati mwana wanjye shaka ikindi ubeshya naho icyo kiranyagisha!Amakuru agera kukinyamakuru Inyange Newss,aturuka mubiro by’Umwami Washngton muri America,aho amaze imyaka irenga 52,mubuhunzi,ikinyamakuru inyange Newss.com,kivugana na Nyir’Urwanda kumasaha ya nimugoroba kuwa 15.Mutarama 2014,yabwiye inyange Newss ko yababajwe cyane no kubona abana babanyarwanda bakomeje kwiga imico mibi ajyanye n’ikinyoma.

Yakomeje abwira inyange Newss ko Gasasira yahamagaye Nyir’Urwanda,amubwirako afite amakuru afite gihamya,ko icyegera cye,nyakubahwa Gakwaya,ko arimumigambi yo kugambanira Umwami w’Urwanda,Umwami yamushimiye kuri ayo makuru amugejejeho,ariko amusaba kubibwira nyir’ubwite J.M.Gakwaya,aho kumuhamagara ahubwo yahise ahamagara Nyakubahwa Binzinge,amubwira amakuru y’uburyo Gakwaya yamaze kugambanira Umwami ko bakwiye kuba maso,akimara gusohora iyo nyandiko kurubuga rw’umuvugizi,Gakwaya yamenye amakuru ajyanye nibyo bamwanditseho,ahamagara bwana Gasasira ariko Gasasira yanga kwakira telefone ye.

  • GASASIRA YANDARITSE ICYEGERA CY’UMWAMI J,M.GAKWAYA,KO YAGAMBANIYE UMWAMI W’URWANDA KIGELI V NDAHINDURWA:

Ibyo byatumye duhamagara Nyakubahwa Gakwaya ubarizwa muri Canada,kuri uyu mugoroba wo kuwa 15.Mutarama 2014,abwira inyange Newss,ko yatangajwe cyane nikumva Gasasira amwandagaza,yasobanuriye Inyange Newss ko we kubwe ntacyo azi yaba apfa na bwana Gasasira cyeretse niba haba har’icyo we wamwandagaje yaba amuziho,ariko akomoza kuri PETITION IHERUTSE GUSHYIRWA AHAGARAGARA ijyanye n’itahuka ry’Umwami ko yateye impagaragara abarwanya ubwami bw’Urwanda,ko bamaze kubona ko gahunda yitahuka ry’Umwami ko ijya mbere kandi ko ishyigikiwe na nyakubashwa Obama uyoboye igihugu cya America,uhereye icyo gihe rero abarepubulike bitakarije ikizere bahitamo guhimba ikinyoma kugirango bateze impagarara mu mibiro by’Umwami w’Urwanda no kugirango urwikekwe rutangire muharanira gutahuka ku Umwami Urwanda.

Umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru Umuvugizi.com,yihanukiriye yandika igihuha kinca mugongo,ko icyegera cy’Umwami J.M.GAKWAYA,ngo yaba ari mumigambi yo kugambanira Umwami w’Urwanda Nyir’Urwanda KIGELI V NDAHINDURWA.Nkuko bigaragara kurubuga rw’icyo kinyamakuru www.umuvugizi.com,dore amakosa umuyobozi w’ikinyamakuru J.B.Gasasira.

Gakwaya avuga ko ubusanzwe ibintu byose bituruka mu burayi bijyanwa muri afrika cyangwa nahandi,ibyo bintu biba bifite inyandiko ibiherekeje yitwa BILL OF LOADING,cyangwa purchase order,cyangwa Invoice,muri izo nyandiko zose nta nimwe Gasasira yashoboye kugaragaza,muby’ukuri ibi byose yanditse mubifate nk’ibihuha kuko itangaza-makuru ritegeka ko umunyamakuru mbere yo kwandika inkuru abanza kubaza nyiribwite cyeretse nk’ubutegetsi bwa Paul Kagame nibwo utabona uko ubaza amakauru ariko kumuntu w’impunzi nkawe ntakuntu wakwandagaza amazina ye,nokumutesha agaciro birenze urugero ntacyo mupfa ahubwo ar’inda nini yabarepubulike baguhaye amafaranga ngo wandagaze mugenzi wawe ariko abanyarwanda ntabwo ar’injiji bazi gushishoza,ubwose yaba atandukaniye hehe na perezida Paul Kagame twirirwa twandika?

Ikimenyetso kigaragaza ko ibyo avuga abeshya ar’ibihuha bigamije Gusebya ubwami bw’Urwanda nababushyigikiye,ni uko Umwami yamusabye kuvugana na nyirubwite akabyanga,ahubwo agahimbira kuri Nyakubahwa Binzinge kugirango akwirakwize igihuha mubagize inteko y’Ubwami,ariko bitinde bishyire cyera ikinyoma kiraza kujya ahagaragara vuba bidatinze. 

  • IKINYOMA CY’UMUNYAMAKURU GASASIRA KIRENZE ICYASEMUHANUKA:

Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza kuburyo maneko za Kagame zimaze iminsi ziri mu itegura ryo gushuka umwami Kigeli ngo atahe mu Rwanda narangiza bazamunyweshe twa tuzi .

Ibyo bikaba birimo gukorwa n’icyegera cy’umwami Kigeli Gakwaya Jean Marie ubarizwa muri Canada akaba akorana na Kagame mu buryo bwa buri munsi bya rwihishwa kugera naho yahawe isoko ryo kugemurira ibikoresho sosiyete ishinzwe gucunga umutekano yitwa Intersec Security anyuze muri Maneko Ntazinda .

Iyi myiteguro ikaba irimo gukorwa na Jeannette Kagame akoresheje ambasaderi w’u Rwanda muri Koreya ya Majyepfo Eugène S Kayihura uzwi kwizina rya Kinjo, uyu Jeannette Kagame akaba yarateguye kera uzamusimbura nyuma yo kumuhitana, ibi bikaba biri mu rwego rwo gusiba ubwami mu mateka y’urwanda burundu dore ko Kagame yakunze kubwibasira  harimo n’uwahoze ari perezida w’inteko nshingamategeko Joseph Sebarezi hamwe na nyakwigendera Asiel Kabera baje kwica urwagashinyaguro bamurega gukorana n’umwami.

Ibi bikaba biri mu gihe perezida Kagame yamaze gutanga amategeko yo gukura imitungo y’ubwami mu mitungo yabo bwite ikajya muya leta, nabwo minisiteri ishinzwe ubutabera ikaza kuribwa na perezida Kagame. Ibi bikaba biba mu gihe bakomeje kubeshya abanyarwanda ko ari ibiro bya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bishaka kumucyura mu Rwanda , ibi bikaba ari ugushaka gusiga ibara Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko arizo zamucyuye mu Rwanda, dore ko amakuru tubona yemezako uyu mwami adashobora kuzihanganirwa na perezida Kagame na gato cyeretse yemeye akaba ikiragi ntazagire ikintu na kimwe anengaho ubutegetsi bwa Kagame. Baramutse bashoboye kumushimuta  kwamaramara mu Rwanda byonyine biba bihagije kuri perezida Kagame, cyokora ntiyakurekeraho gusa ahubwo igikurikiraho ni ukukwirenza .

Gasasira, Sweden

Skip to toolbar