Abanyarwanda b’Impunzi ziba muri America,ziyemeje gukura perezida Paul Kagame.

Amakuru aturuka mubanayamuryango ba RNC,agera ku kinyamakuru inyangeNewss,aravuga yuko ngo kuva Babura umwe mubanyamuryango w’icyubahiro akaba na Founder member wiryo shyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali nyakwigendera Col.Patrick Karegeya wishwe kuwa 31st ukuboza 2013 muri Hotel mu gihugu cya Africa y’Epfo.


 

Abahagarariye iryo shyaka hamwe nabanyamuryango baryo ubu ngo noneho urupfu rwa nyakwigendera rubaye nk’urubakangura kuburyo ubu mu gihugu cy’America batangiye gutanga imisanzu no Manama yaburi kanya ngo kuko bagenda basobanurira abanyarwanda yaba abanayamuryango biryo shyaka hamwe nabandi batari baryinjiramo uburyo kagame yiteguye kubica akabarangiza niba nta gikozwe mu maguru mashya.

Amakuru agera ku nyangeNewss,aravuga yuko urupfu rwa nyakwigendera rwongeye guha amahirwe menshi RNC kubantu batayumvaga ngo noneho ubanza bamwe mubanyarwanda batangiye kuyumva nyuma yo kubona ko uRwanda rwogarijwe nikibazo gikomeye,kurundi ruhande andi makuru akavuga yuko bamwe mubanyarwanda bacitse integer cyane kubemeraga nyakwigendera Karegeya bavuga yuko yar’umutekenisiye bityo akaba ari ntawundi muntu babona wafasha Gen.Kayumba gukuraho Kagame.

Bikaba bivugwa yuko ngo abantu baba baratakaje ikizere cyogukuraho kagame dore ko abenshi mubanyarwanda bemeraga Gen.Kayumba na Col.Karegeya,ngo none bakaba bamaze gutakaza ikizere ibyo akaba aribyo leta y’Urwanda yashakaga kugirango abanyarwanda bari mu mahanga babatakarize ikizere,bamwe mubnyarwanda batuye bakanakorera muri USA baravuga yuko ngo ahubwo baba batangiye kwemera ko Umwami w’Urwanda Kigeli wa V Ndahindurwa ngo bishoboka ko yasubira ku ngoma abo nabagerageza gushungura politiki y’Urwanda rubarizwa mu karere k’ibiyaga bigari.

Abanyarwanda bakunze guhora bahanze amaso abanyamaboko babanyarwanda bibwira yuko aribo bazabakiza ingoyi ya FPR,ariko uko iminsi igenda ninako bagenda batariza ikizere abo banyamabo,kagame yagiye akoresha inzira zose kubanyarwanda abona ko bazamubera ikibazo kubutegetsi bwe n’abambari be,agerageza gutangira umushinga wokuroga hakiri kare abanyarwanda batarahuka kuko yarazi icyo ashaka ningaruka zibyo ashaka yarazizi kubera uburambe yarafite mubantu bagiye bica mu gihugu cya Uganda kuri leta ya NRA,ibyo abanyarwanda bakaba batari babizi bamushigikiye kujya kubutegetsi bakuraho uwahoze ayobora icyo gihugu Pasteur Bizimungu ariko abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ntibatinze kubona ko bibeshya.

Icyo abanyarwanda dukeneye ntabwo ar’ukuyoborwa n’umututsi cyangwa umuhutu,no’icyo dukeneye n’ukuyoborwa n’umunyarwanda w’ubahiriza umuco nyarwanda,ntabwo dukeneye abantu babateka mutwe cyangwa abafata igihugu nk’ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye!Abanyarwanda dukeneye umunyarwanda w’ubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu kugez’uyu munsi iryo jambo uburenganzira rikomeje gukoreshwa muburyo bucuramye.Bityo abatuye isi bakarushaho kugenda bahura n’ingorana zikomoka ku kutubahiriza ubwo burenganzira butarasobanuka kugez’ubu.

Abakoresha ubwo burenganzira bwa munutu nabi nibo usanga isi ibashyigikiye,ngaho abagabo bashaka kubana nabandi bagabo cyangwa abagore bashaka kubana nabandi bagore,ngo gukuramo inda,nibindi bijyanye nibyo ndetse bakabishyiramo amafaranga atagira ingano,ariko imyiryango mpuzamahanga yirirwa ivuza induru igaragaza ko abanyarwanda bahohoterwa kugeza aho basangwa no mubuhingiro bahungiye bakicirwayo,ariko abakabaye bafitiira ibyemezo uRwanda ukumva ntacyo bavuze baricecekeye,ejo uzumva bavuga ngo uRwanda nirwo ruteza umutekano mucye muri congo ibyo byabaye indirimbo aho kugirango hagire igikorwa wapi usanga nta namba!bivuga ngo abanyarwanda twari dukwiye kubanza kumenya ukuri ninde dushyigikira kugirango tubohore igihugu,ntabwo ar’ukudufatirana mukababaro ngo noneho twongere dukore ikosa nk’iryo twakoze dushyigikira FPR aho yatubeshyaga ko izacyura Umwami w’Urwanda.Twibukiranye ko icyo gihe nta tangaza makuru impunzi zagira byabaga ar’ibihuha bya kagame nabandi twatanze ibyacu anabacu ariko twakuyemo iki kitar’ukongera guhunga?

Abo twahaye izo nkunga ninabo nane tugiye kongera gushyigikira,ntampamvu yokongera kugwa mu mutego inshuro ya 2ibyo batubeshye barabitubeshye ”enough is enough”gusa igihe ubanza gihumuje ntabwo bikimeze nka kera byari ngombwa ibyabaye ko biba kugirango igihe nk’iki tubashe kumenya ukuri bityo noneho duhumuke tumenye icyatsi n’ururo.Mugusoza reka mvuge yuko bimaze kumenyekana ko Umwami w’Urwanda agiye gutaha ashyigikiwe nabanyarwanda bashaka ko igihugu cyabo gikurwa ibuzimu kikajya ibuntu abanyarwanda aho muri hose mukaba musabwa gushakisha amakuru ajyanye nitahuka ry’Umwami w’Urwanda.

Mushobora no gusoma inkuru yitwa:URUGIYE KERA RUHINYUZA INTWARI,kuri uru rubuga murasangaho link ibasobanurira uburyo America nayo ubwayo imaze kubona ko umutekano wabanyarwanda nyawundi wawubonera umuti usibye Umwami w’Urwanda.

Skip to toolbar