Abanyagakondorero bagiye kwinjira mu butayu bukomeye cyane birenze kwizera kumwana w’umuntu!!!

13th FEB,2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi agiye guhumanya Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe none kora amasenegsho y’impuruza uhururize k’Uwiteka kugirango akore ibikomeye kuko Satani ashaka kumwihimuraho uko niko Uwiteka avuga.


Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira mwana w’umuntu,dore inkozi zibibi zogeye guhagurukira uwasizwe amavuta kugirango zimugirire nabi,nyamara Uwiteka aracyari ku ngoma none tabaza ijuru ryongere rimanuke kugirango nyiribitangaza akore ibikwiriye kugirango abanyagakondorero batazabura umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe uko niko Uhoraho agize.

Mwana w’umuntu,dore imbaraga zabadayimoni ziraneshejwe kubera wemeye kumvira Uwiteka Imana ukaba wakoze amasengesho none dore Uwiteka arimo gutegura ubwoko bwe asanzwe akoresha kugirango bohereze umugisha maze utunganirize umulinzi w’ibyasezeranijwe kugirango bibone ububiko bitazangizwa n’umwanzi uko niko Uwiteka avuga.

Dore umwuka w’urupfu urahagurutse kandi werekeje kumulinzi mukuru kuko wowe wakubuze none sengera uwo mulinzi w’ibyasezeranijwe kugirango uwo mwuka uweyure uwerekeze aho waturutse kugirango ibyasezeranijwe abakiranutsi bitazabura umulinzi Uhoraho niko agize.

14th FEB,2016 njwanwa mu iyerekwa ahagana saa saba zijoro 01:30 am mbona umurongo mure mure wa bantu berekeza mu butayu bugufiya buri hafi y’inyanja iri haruguru y’ubutayu yayindi irimo gutorezwaho (Protocol) izajya yakira abashyitsi babategetsi bazajya baza gusura gakondo yabakiranutsi ubwo Umwami Nyir’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa azaba asubiye ku ngoma no ku ntebe yabukunzi.

Mbona bamanuka mu mwijima kuko hari ninjoro ariko ukwezi kwabashaga kuva kugeza ubwo ubasha kubona umuntu uri kure cyane uri mbere yawe.Mbona ko abayarwanda batonze umurongo berekeza iy’Ubutayu bugufiya bajya gushaka amazi yo kuko kumuhana wabo amazi yari yabuze(kandi mukibaya cy’ubwo butayu bugufiya hari habyagiye inka nyinshi zitegereje ko abashumba bazo baza bakajya kuzishakira amazi yo kunywa(Inka)abadayimoni(Amazi ubugingo)ariko nta bwo byashobotse kuko buri kiremwa cyarimo kwirwanaho kugirango kibashe kubona ubuzima!!

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore gakondo yabakiranutsi hateye inzara ni nyota yo kuvuga ukuri kuko igihugu cyose cyinjijwe mu gihugu cyo mu butayu kandi imbaraga za badayimoni zikaba zihuye nakaga gakomeye cyane kubera yuko ijambo ryahanuwe n’umwuka w’Uhoraho rimaze gusohora uko niko Uwiteka avuga.Nerekwa umugore utwite inda ari nyarwege iri hafi kwibaruka uwo ihetse nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore igihe cyo gusohoza amasezerano kirasohoye kuko ijambo ry’Uwiteka rimaze igihe kire kire rihanuwe kubizaba kumuhanuzi mukuru none bikaba bigeze mu irango ry’Irembo ry’Amasezerano uko niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore intumwa ya Satani Gitwaza Muhirwa Paul,arirata ko ari Dr.Mu ijambo ry’Imana ng yarazi yuko azubahwa cyane namara kubona iyo Doctrate none niho igisuzuguriro cyarushijeho kwiyongera kuko icyo cyubahiro yashakaga kitaturutse k’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.

Nsubizwa mu iyerekwa mbona Pastor Budederi William ava muri America aje gushing idini mu gihugu cy’IBABYLON mbona yegeranije bene wabo bab’Abatustsi bo mu bwoko bw’Abanyamurenge kugirango batangire urusengero.Mbona bahagaze mu muhanda babuze Epfo naruguru.Ndagenda ndamuaramutsa mubaza impamvu baganirira mu muhanda kandi hari za café abantu bashobora kwicaramo bakaganira

Mbona yarananutse cyane kandi ubwiza bw’Uhoraho bwari bumuriho mbona bwaramvuyeho asigarana umubiri mubi cyane asa nurwaye bwaki (Spiritual problems) nuko mbona afite isoni zo ku mbwira ibyamubayeho numva mugiriye agahinda maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira ngo William Budederi haraho atagenje neza hamwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi kuko atakomeje kuba umwizerwa kandi umurimo w’Imana akaba yarawuhinduye ubucuruzi nka bandi bose uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo mukandi kanya nsubizwa mu iyerekwa mbona umulinzi mukuru w’Ibyasezeranijwe har’icyo ashaka kumbwira kijyanye na za magigiri,ubwo ako kanya mva mu iyerekwa ndamuhamagara arambwira ngo za magigiri zo mur’africa Y’epfo ngo zimaze guhamagara telephone nakoreshaga namusigiye njya kuva mu butayu arambwira ngo bamuhamagaye saa 4:39hrs zigitondo uhereye uwo mwanya yahise afunga iyo telephone.Nuko ndamukomeza mubwira ko adakwiye gutinya inkozi zibibi kuko Uwiteka Imana twiringiye arumugaba utabura kuboneka iyo bikomeye uko niko Uhoraho avuga.Izo nizo numero za telephone bakoresheje +27733771780 ahagana saa 13:41 bongera kumuhagaza numero za telephone +254703705068.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye guhangana ni nkozi zibibi zirwanira akajerekani ku buki butunganijwe neza.Mbona zohereje umudamu turahangana cyane mfata inkota yanjye nkunda kwitwaza ndamutema muca umugongo ako kanya mbona haje imodoka iturutse kumuhanda wa gakondo yabakiranutsi iza ku ngonga mpita mpabwa amababa(Spritial wings) ndaguruka ahita agonga inzu yigikoni muri gakondo yabakiranutsi.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ba inkozi zibibi zongeye kuguhagurukira ariko nutinye kandi ntugire ubwoba kuko nd’Uwiteka ndi kumwe nawe kandi ngiye gukora ibimeye cyane kuruta ibyo abana bab’abantu batekereza uko niko Uwiteka avuga.Mbona mfite amata mu ntoki ndikumwe nabashinzwe umwuka w’Inzika y’Inzigo maze mbona mbavuye mu ntoki nerekeza aho njya kuruhuka ngo nshyire inshyushyu kumunwa kugirango nongere mfate akabaraga kugirango nkomeze urugendo kuko rwali rule rule uko niko Uwiteka asubizamo imbaraga.

Umwe mubakomeye I bwami ankiza imyuka mibi yabadayimoni yari imaze kwigabiza urusisiro rw’inyambo z’inyamibwa maze mbona umukuru mu byegera byibwami araje afite inkoni acyamura izo mburagasani zose zerekeza mu gihugu cyo mu butayu nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi zibibi zari zakugose none ugiye kuzikizwa numwe bakuru bi bwami uko niko Uhoraho avuga.

Skip to toolbar