04th Sept 2014,njyanwa mu iyerekwa.

04th Sept 2014,njyanwa mu iyerekwa,mbona,umuhanuzi mukuru ari mubushori shori bw’igiti maze mbona inkozi zibibi zimwohereje umwuka wabadayimoni wo kumumanura muri icyo giti,uwo mwuka wari mu ishusho y’inyoni y’umukara twaberetse iri mu gitabo cy’ubuhanuzi igice cya 1-3,iyo nyoni ni umukara akazi kayo n’ukugenzura abo iba itumweho no gukora ikiba cyizanye maze igasubirayo gutanga raporo.


Maze nerekwa ko,umuhanuzi mukuru iyo nyoni yayibonye hakiri kare,amaze amanurwa mu giti no kuyitanguranwa kugirango itakimusangamo,ahurira nayo hasi,agerageza kuyica akoresheje amaboko yabana bab’Abantu ariko birananirana,inyoni ibonye ko ayimereye nabi ihita isubirayo.

Inkozi zibibi ntizashirwa zimokomeza gukubaganira umuhanuzi mukuru maze zibonye ko ageze hasi ziteza kumera mu murima wa gakondo ibigori umurima wose uko ghakondo ingana,ndetse bahita bohereza abasirikare(Abadayimoni) kuza gufata umuhanuzi mukuru mbona baramusingiriye,maze ngira ubwoba bwinshi nibwira yuko ahari hari ikibi kigiye kumubaho.

Sinzi ukuntu yabaganirije maze imvugo ye kuko yarisize imbaraga z’Imana,irabasinziriza mbona arabacitse nshima Uwiteka Imana nkorera ko ariyo kwizerwa kandi ikaba iyo kwiringirwa.

Mu kanya nkako guhabya,mbona umuhanuzi mukuru afashe akanya ko,gusenga,asengera ya nyoni aho yariri mbona haje umwambi uvuye mu ijuru urayirasa igwa aho,mbona haje cya tinga tinga giharura bya bigori byose byari bitejwe umuhanuzi nk’ibigeregezo byose birarandurwa.

Mbona nababasirikare uko bakabaye bose haje imbaraga zirabatatanya bose bakwirwa imishwaro,imigambi y’umwanzi iba iburijwemo gutyo numva nshimye Imana cyane kuko itajya isinzira cyangwa ngo idutererana.

Skip to toolbar